Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nushaka ube usenga umuriro umanuke, ubwirize amabati aguruke ariko niba utagira urukundo uri mu ikinamico_ Pastor Jean-Désiré

Ubwanditsi , 1 month ago

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga wo mu Itorero Zion Temple, ashimangira ko agakiza cyangwa se amavuta yaba akuriho yose ntacyo avuze mu gihe uteerera bagenzi bawe cyangwa abowigisha imbuto z’urukundo. Jean-Désiré avuga ko amasengeshoyose wwasenga utarugirabitaba bihabanye no gukina ikinamico.

Ibi Pastor Jean Désiré Ntawiniga yabigarutseho ku mugoroba wo kuriouyu wa 25 Gicurasi2019, ubwo yahaga ubutumwa abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muvugabutumwa uvuga ko afite ubuhamya bukomeye mu rugendo rwe rwo gukizwa, kuri wee asanga urukundo ariyo nkingi mwikorezi yo gukizzwa kwa nyako.

Yagize ati “Niba warasenganye n’abantu bikaba ngombwa ko bajya gusengera ahandi mukaba mutajya musuhuzanya, ntimuhamagarane kandi mwarajyaga mubikora, wumve uguwe neza? Niba udashobora kugendererana, ukaba utajya wandikirana na bagenzi bawe kandi mwese muvuga ko muri abakristo b’abarokore bari munzira imwe igana mw’ijuru, ndagirango mbamenyeshe ko murimo gukina ikinamico!”

Avuga ko umuntu wese wiyita ko akijijwe agomba kugendera mu murongo Yesu yaduhaye ugira uti "Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.”

Avuga ko uzabikurikiza ariwe bose bazabamenyeraho ko ari umwigishwa wa Yesu nk’uko byanditse muri Yohana 13:34-35

Yakomeje agira ati “Nushaka ube usenga umuriro umanuke, ubwirize amabati aguruke, nushaka ugire Doctorat 3 muri Tewolojiya. niba udashobora kubabarira abaguhemukiye, ngo usabe imbabazi niba warabahemukiye, wibuke ko muri umubiri wa Kristo! Uzagera imbere ya Kristo akubwire ngo "Ihangane, sinigeze kukumenya."

Yunzemo ati "Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo."

Akomeza ashimangira ko abirata ko bakunda Imana ariko badakunda bagenzi babo ko ari ibinyoma byuzuyemo uburyarya.

Ati “Mureke tugirirane neza, dukundane nibwo isi izabona itandukaniro, ibintu byo kurebana ay’ingwe, gupingana, gusuzugurana ntabwo aribyo nagato!”

Pastor Jean-Désiré H. Ntawiniga ahamya ko Imanaidatanga umwuka w’inzangano n’urwango asaba ko ahubwo buri wese yajya afata akanya akisuzuma akamenya neza uwo yakurikiye uwo ariwe.

Pastor Jean-Désiré H. Ntawiniga arahwitura abavuga ko bakiriye agakiza ariko batagira urukundo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO