Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nubw’ijoro ryatinda gucya amaherezo igitondo kigeraho kikaza-Patient Bizimana mu ndirimbo nshya

Editorial , 1 week ago

Umuhanzi Patient Bizimana uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yaririmbye ku bihe Isi irimo by’agahinda n’umubabaro avuga ko n’ubwo ijoro ryatinda gutya amaherezo igitondo kigeraho kikaza.

Iyi ndirimbo yise Nubw’Ijoro’, yasohotse ku wa 16 Werurwe 2020, irimo ubutumwa buhumuriza ababayeho mu buzima bwo kwibaza amaherezo y’umubabaro barimo ikabibutsa ko hari iherezo kandi bakwiye gutekereza bizeye.

Yabwiye IYOBOKAMANA ko iyi ndirimbo yayikoze agendeye ku bihe Isi irimo by’umubabaro aho abantu bibaza ku ireme ry’ubuzima bwabo aho nta gutabarwa bafite ariko bakwiye kumenya ko Yesu ariwe mucunguzi kandi hari igihe kizagera akabatabara.

Ati “Nindirimbo ijyanye nibi bihe turimo nibyo twitegura kujyamo by’Icyunamo, nubw’ijoro ryatinda gucya amaherezo igitondo kigeraho kikaza.

Indirimbo ‘Nubw’Ijoro’ ni iya mbere uyu muhanzi ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2020, nyuma y’iyo yaherukaga gukora mu mpera za 2019 ariko kumwe n’umuhanzikazi Grâce de Jésus.

‘Nubw’Ijoro’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na KNOX Beat muri Monster Records.

Uyu muhanzi yavuze ko imishinga yari afite mu ntangiriro z’uyu mwaka yamaze kuyisubika irimo igitaramo cya Easter Celebration n’icyo yari afite I Burayi byose byagombaga kuba muri Mata 2020, bisubitswe kubera Coronavirus.

Patient Bizimana yavuze ko kuri ubu icyo ashyize imbere anasaba abatuye Isi ari ugusenga by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye iki cyorezo gikomeje gukaza umurego.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO