Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ntukajye ku mukozi w’Imana utitwaje ituro- Prophet Sultan avuga ku kwishyuza ubuhanuzi

Ubwanditsi , 1 month ago

Umuyobozi Mukuru akaba n’uwatangije Itorero River of Joy and Hope Ministries rikorera Cosmos i Nyamirambo, Munyemana Eric [Prophet Sultan] yasabye abakristo n’abandi bantu bose kujya bitwaza ituro mu gihe bagiye imbere y’umukozi w’Imana.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, nyuma y’impaka zakunze kugibwa kuri uyu muhanuzi z’uko yishyuza ubuhanuzi ndetse no kubonana nawe bikaba bisaba kwishyura.

Uyu mugabo yavuzwe cyane mu 2016 , ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Prophet Sultan yavuze ko iyi gahunda yaje kutabasha gukomeza kuko basanze iyi gahunda ishobora kubangamira ubuhanuzi bayikuraho itaranatangira gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Ni gahunda twatangije ariko irangwa tuyikuraho, twahise tuvuga duti tutaba inkomyi mu butumwa bwiza kuko guhanura ntabwo aribyo byonyine twahamagariwe. Ariko natwe icyo twahagaritse ni iki? Niba abantu badushaka ari benshi dufite izindi gahunda turimo […..].”

Umukozi w’Imana ntabwo ari roho mbi

Ni impaka zikunze kugibwaho cyane aho usanga hari abahamya ko kugura ubuhanuzi cyangwa kwishyura umuhanuzi waje kugusengera bidakwiye.

Kuri Prophet Sultan avuga ko abahanuzi nabo aria bantu kandi bakeneye ibitunga umubiri ari nayo mpamvu bikwiye ko niba ukeneye umuhanuzi ugira icyo umugenera nk’ituro.

Yakomeje agira ati “Imana niyo yabitegetse igenda ishyiraho n’uburyo bikorwamo, iyo urebye mu bitambo bya cyera wasangaga hari aho umwami yabwirwaga ikimasa, abandi amasekurume, intama n’ibindi byaterwaga akenshi n’ubushobozi.”

“Ni ukuvuga ngo ntukajye imbere y’umuhanuzi udafite icyo ujyanye ariko nanone niba ntacyo ufite ntabwo umuhanuzi yabura kukwakira kuko muri Bibiliya hari abahanuzi benshi bagiye bakira abantu benshi nta turo bafite. Ariko nanone abahanuzi n’abahanura itegeko ni uko hagira igitangwa nk’ituro.”

Uyu mugabo avuga ko nk’umuhanuzi hari igihe agira abantu benshi bamuhamagara kandi biba no kubandi ugasanga umuntu araguhamagaye ngo umusange ahantu aguhanurire cyangwa agusengere n’ibindi.

Ati “Hari umuntu uguhamagara ngo urihehe, waje I Gitarama tukabonana, ukibaza niba uwo muntu aziko umukozi w’Imana ari roho mbi ko arizo zizerera? Niba ushaka umukozi w’Imana dushyize no mu bwenge uri I Butare kugira ngo akugereho mutegere atariwe anabikubwira.”

Prophet Sultan yavuze ko abakozi b’Imana bakora mu buryo buhoraho uyu murimo batungwa n’umurimo nk’uko byategetswe n’Umwami Kristo ubwo yabwiraga abigishwa be akababwira ngo ntibagire icyo bitwaza kuko aho bazagera bazabatunga.

Ati “Ni itegeko rero nkawe udukurikiye icyo nagusaba, ntukajye ku mukozi w’Imana utajyanye ituro kuko bikoresha amarangamutima ye. Ikindi impano z’abahanuzi zigendana n’amarangamutima.”

Prophet Sultan yavuze kandi ko abashaka kubona ubuhanuzi yabagira inama yo kwitwaza ituro kuko nawe ituro rihuza uritanze n’uryakiriye.
Reba ikiganiro cyose twagiranye na Prophet Sultan


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO