Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ntibisanzwe! Umupasiteri yafashwe amashusho ari kwerekera abagore mu materaniro uburyo bwiza bwo gukora imibonano

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Muri Uganda hamaze iminsi hakwirakwira amashusho y’umupasiteri utatangajwe amazina, ari kwerekera abagore uburyo bwiza bazajya bakorana imibonano n’abagabo babo. Iki gikorwa yagikoranaga n’umwe mu bakirisitu be imbere y’ikoraniro ry’abari bitabiriye amateraniro.

Ni inkuru yavugishije abatari bacye, aho benshi bagaragaje kunenga bikomeye uyu mugabo w’umupasiteri gukorera ibikorwa by’urukozasoni mu materaniro.

Akavidewo k’amasegonda 40 kari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kagaragaza uyu mu Pasiteri ahamagara umwe mu bagore bari mu materaniro, amuzana imbere maze amuryamisha ku gasambi kari imbere, batangira kwerekera abagore bari muri ayo materaniro uburyo bwiza bazajya bakoresha bashimisha abagabo babo.

Muri aya mashusho, uyu mupasiteri ubwo yakoraga icyo gikorwa cy’urukozasoni, abakirisitu bakomaga akaruru abandi baseka cyane bigaragara ko batangajwe n’ibyo uyu mupasiteri ari gukora.

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, ababonye iyo videwo bose bagaragaje uburakari kuri uyu mugabo, bavuga ko atari ubupasiteri nyakuri ko ahubwo agamije kuyobya abakirisitu, basaba ko inzego z’umutekano zamukurikirana.

Mu gihe mu minsi ya none amatorero n’amadini arimo kugenda yiyongera, ni nako hagenda hagaragara ibikorwa biteye ubwoba by’abiyita abakozi b’Imana, aho usanga bakorera abakirisitu babo ibikorwa bidasanzwe ndetse biteye ubwoba babizeza ko bigamije kubakiza ibyaha no kubunga n’Imana.

Pasiteri yafashwe amashusho ari kwerekera abagore uko bazajya bakora imibonano n’abagabo babo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO