Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ntabwo ndamenya neza! Aline Gahongayire asubiza abibaza ku bukwe bwe

Editorial , 1 month ago

Umuhanzikazi Aline Gahongayire uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yahoo yabajijwe igihe ateganya kongera gukorera ubukwe nyuma yo gutandukana byemewe n’uwahoze ari umugabo we.

Ku wa 28 Ugushyingo 2017 ni bwo Aline Gahongayire na Gabriel Gahima [Gaby] babonye ubutane bwemewe n’amategeko babuhawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Aba bombi bari barashyingiranywe ku wa tariki 13 Mutarama 2013 ariko urugo rwabo ruzamo amakimbirane yatumye batandukana nyuma y’imyaka ibiri.

Muri icyo gihe Gahongayire na Gahima bari barabyaranye umwana ariko utaragize amahirwe yo kubaho kuko yitabye Imana akivuka.

Uyu muhanzikazi usanzwe afata umwanya akaganira n’abamukurikira ndetse akabaha uburenganzira bwo kumubaza ibibazo binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram niho yabarijwe ibijyanye n’ubukwe bwe.

Ibibazo yabajijwe n’abamukurikira byiganjemo abamushimira bamwifuriza gukomeza gutera imbere, abamubajije aho akura imbaraga zo mu mutima ndetse n’abagarutse ku mibereho ye bwite muri rusange.

Uwitwa Joe kubwimana yabajije ati “Kucyi waretse itangazamakuru ? Ubukwe ni ryari ? Komeza usitare Amano Imana iragukunda .”

Gahongayire yamusubijwe ko “Ntabwo nabiretse nanubu ndabikora [Itangazamakuru] ...Ubukwe sindabimenya neza….. Amen.”

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Gahongayire ntabwo yongeye kuvugwa cyane mu rukundo ndetse n’abo byagiye binuganugwa ko bakundana byageraga mu itangazamakuru akabitera utwatsi.

Kugeza ubu Aline Gahongayire we ntarashaka umugabo, ariko yakunze kuvuga ko atazasaza ari wenyine ko ahubwo igihe nikigera nawe azongera agashaka umugabo akabaho mu munezero.

Ku rundi ruhande ariko Gaby Gahima we yamaze kwishumbusha umugore witwa Nadege Narette bivugwa ko afite ubwengegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse bamaze gukora ubukwe mu mpera za Ukuboza 2019.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO