Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri-Bishop Dr Masengo

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda rifite icyicaro Kimironko mu Mujyi wa Kigali, Bishop Dr. Fidele Masengo, ashimangira ko uwo Imana ikunda ari ugendera mu kuri.

Uyu mushumba wa Foursquare Gospel Church, yabigarutseho mu nyigisho ze asanzwe agenera abamukurikira zinyuze ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.

Muri iyi nyigisho, Bishop Dr. Fidele Masengo, yatangiye abaza buri wese niba afite umuntu wamuhamya cyangwa se wamutangira ubuhamya bwiza mu murimo akora.

Ni icyigisho yashingiye ku ijambo ry’Imana rigaragara muri 3 Yohani 1:5 hagira hati “Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by’ukuri.
Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza, kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo.”

Bishop Dr. Fidele Masengo avuga ko nta kintu kimutera umunezero nko kumva ko abana be cyanga abo ashumbye bagendera mu kuri.

Yagize ati “Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.”

Yunzemo ati “Ukundwa, ukiranuka mu byo ukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi bahamije urukundo rwawe mu maso y’Itorero. Uzaba ugize neza nubaherekeza neza nk’uko bikwiriye ab’Imana, kuko bavuye iwabo ku bw’izina rya Yesu ari nta cyo batse abanyamahanga.”

Akomeza avuga ko aya magambo Yohana yandikiye Gayo yamuteye kwibaza ku buhamya bw’abo bakoranye cyangwa abo bakorana umurimo.

Bishop Dr. Fidele Masengo Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO