Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nshuti Bosco mu ndirimbo nshya yahumurije abihebye mu bihe bya COVID19

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nshuti Bosco yashyize hanze indirimbo nshya yibutsa abantu kudacika intege ngo bave mu kwizera Imana bazi ko itakibumva muri ibi bihe bahanganye na COVID 19 giterwa na Coronavirus.

Indirimbo nshya ya Nshuti yise ‘Uranyumva’ yageze ku rubuga rwe rwa YouTube kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Nshuti yavuze ko iyi ndirimbo yari asanzwe ayifite ariko yumva ijwi rimubwira ko agomba kuyishyira hanze muri ibi bihe bikomeye Isi irimo aho abantu bamwe bari kurangwa no kwiheba.

Yakomeje avuga ko yahisemo gusangiza abantu ubu butumwa bw’uko Imana ibumva.

Ati “Icyo nabwira umuntu wese wumva iyi ndirimbo, ni ukongera kugirira Imana icyizere akumva ko iri iruhande rwe. Ibyo yibwira n’ibyo atekereza kuba yayibwira yo yamaze kubibona yongere ayizere.”

“Yizere ko ibyo ayisaba cyangwa ibyo yifuza kuyibwira ibyumva kandi izagira icyo ibikoraho kuko hari n’aho mvuga ngo ntacyo twaburiye munzu yayo.”

Nhsuti yavuze ko iyi ndirimbo ‘Uranyumva’ yakozwe na Boris Igiraneza usanzwe ukorana na Bruce Higiro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo ateganya kuyakora mu gihe ibi bihe bya guma mu rugo bizaba byarangiye.

Uyu muhanzi asaba abanyarwanda by’umwihariko muri ibi bihe kudaha icyuho umwanzi satani bakubuka gusenga kandi bagategereza icyo Imana izakora.

Yagize ati “Imana iradukunda kandi niyo igenga ibihe, n’ibi turimo irabizi rero icyo nabasaba ni ugukomeza gutegereza icyo Imana izakora ariko nk’abakristo bakayegera bakagirana ubusabane nayo kugira ngo iduhe imbaraga mu bihe bizaza kuko ibi byo izabidusohoramo amahoro.”

Avuga kandi ko abantu bakwiriye kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo hirindwe icyorezo cya COVID19.

Nshuti ari mu bakunzwe cyane by’umwihariko muri ADEPR ndetse no mu ruhando rw’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana dore ko mu 2018 ariwe wabaye umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya Groove Awards.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO