Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nkuko Leta ihagurukira guhana abadatanga imisoro niko n’abapasiteri bakwiye guhagurukira abakristo badatanga icyacumi n’amaturo


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 July 2018 saa 11:39'

Apotre Kamuhanda Claude umushumba mukuru w’amatorero ya Blessing Miracle Church yavuzeko nkuko Leta ihagurukira kandi igahana yihanukiriye abigira ba ntibindeba mu gutanga imisoro n’amahoro ari nako abayobozi b’amadini n’amatorero(Abashumba) bari bakwiye guhana no kwamagana abakristo badakozwa ibyo gutanga icyacumi n’amaturo.

Ibi iyi ntumwa y’Imana yabivuze kuwa gatandatu taliki ya 21 Nyakanga 2018 ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwimika abakozi b’Imana mw’itorero rya Bether Revival Church riyobowe na Apotre Mukamusoni Marie Claire ,ibi biroli bikaba byarabereye mu murenge wa Gisozi muri Salle mberabyombi y’akagari ka Musezsero ahasigaye hakorera iri torero rya Bether Revival Church.


Apotre Kamuhanda Claude umusumba w’itorero rya Blessing Miracle Church

Apotre Kamuhanda Claude wari umwigisha w’ijambo ry’Imana muri uyu muhango yabwiye imbaga y’abakristo bari bateraniye aho ko bakwiye kujya bamenyako imigisha ituruka mu kanwa k’abakozi b’Imana igiura ingaruka zikomeye ku mibereho y’umuntu.

Ati:"Ubundi umukristo udatanga icyacumi n’amaturo bishyitse ntabwo aba ari intore kandi nkuko Leta ihagurukira kandi igahana yihanukiriye abigira ba ntibindeba mu gutanga imisoro n’amahoro ni nako abayobozi b’amadini n’amatorero(Abashumba) bari bakwiye guhana no kwamagana abakristo badakozwa ibyo gutanga icyacumi n’amaturo kandi barabitojwe bakanasobanurirwa bihagije umumaro wabyo".


Apotre Kamuhanda Claude yafatikanije na Apostle Mukamusoni Marie Claire kwimika abakozi b’Imana

Iri torero rya Bether Revival Church kuwa 21 Nyakanga 2018 ryimitse abakozi b’Imana mu byiciro bitandukanye harimo Abapasiteri babiri ,abarimu batatu ,abavugabutumwa batanu n’abadiyakoni 12 .

Apotre Claire Mukamusoni umushumba w’iri torero wayoboye uyu muhango wo kwimikisha amavuta aba bakozi b’Imana yabahaye impanuro zitandukanye ababwira ko bahawe umukoro wo kwita birushijeho ku murimo w’Imana .


Apotre Mukamusoni Marie Claire yimitse abapasiteri 2,abarimo n’abavugabutumwa n’abadiyakoni

Yagize ati “Mutangiye urugendo rwo kuba abakozi b’Imana mu byiciro bitandukanye , ariko hari abababanjirije bityo mujye mwubaha abababanjirije mu murimo kandi abahamagawe ni benshi ariko abatoranyijwe ni bacye. Biityo muzakomeze mugire umutima wo guca bugufi nk’uwo mwagiraga muri abaKristo basanzwe ,mu zagumye kurangwa n’umutima w’urukundo no guca bugufi, umutima wo kwitangira Itorero rya Kristo nk’abakozi b’Imana bazima bagabura ibyayo.”


Apotre Mukamusoni Marie Claire umushumba mukuru w’amatorero ya Bether Revival Church

REBA APOTRE MUKAMUSONI MARIE CLAIRE YIMIKA ABSAKOZI B’IMANA MW’ITORERO ASHUMBYE:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.