Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nizeyimana Denys wakoze indirimbo za Rayon Sports na APR yakoze ishishikariza abantu kurwanya Coronavirus

Editorial , 1 week ago

Umuhanzi Denys Nizeyimana Nyituriki umenyerewe muri Chorale ya Saint Paul iririmbira kuri Paruwasi Gatolika ya Kicukiro, yakoze indirimbo isaba Imana gutabara ubwoko bwayo bwugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi muri iyi minsi.

Mu bamaze kwandura Coronavirus ku Isi hose, abagera ku 77 868 barakize, abasaga 7000 barapfuye, mu gihe abasaga ibihumbi 95 bakirwaye.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yari imaze gutangaza ko abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ari abantu barindwi.

U Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zirimo n’izigomba kumara nibura ibyumweru bibiri [bishobora kongerwa] mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, irimo ko insengero zifungwa, amasengesho akabera mu rugo, ubukwe bugahagarikwa ndetse abanyeshuri bagasubizwa mu miryango.

Nizeyimana usanzwe ari umuhanzi , umucuranzi, umuririmbyi n’umwalimu w’umuziki w’amanota (musique classique), yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo no gusaba Imana ngo itabare abantu bayo.

Yabwiye IYOBOKAMANA ko “Iyi ndirimbo nshya yo kurwanya korona virusi nayihimbye ngamije gutakambira Imana ngo idukize ndetse no gukomeza abagizweho ingaruka n’icyi cyorezo.” Nizeyimana Denys ni umuhanga muri ’musique classique’

Kuri we avuga ko Imana ariyo yonyine ifite ubushobozi bwo gukorera mu baganga bakabasha kubona umuti w’iyi virus ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi.

Uyu muhanzi ubusanzwe wize amashuri yisumbuye muri Semineri nto ya St Léon Kabgayi, kuri ubu abarizwa no muri The 5 bright Singers.

Nizeyimana yakoze indirimbo zamenyekanye zirimo izo yahimbiye Rayons Sports, APR FC na Gasogi Utd Anthem, Rwanda Horana ibyiza, Rukundo wanjye, Ndakugarukiye n’izindi zitandukanye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO