Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Niyonzima Paulin yagiriye inama abavugabutumwa bihangira iyobokamana rishingiye ku mirimo gusa

Jean Claude Ndayishimiye , 2 months ago

Umuvugabutumwa Niyonzima Paulin yagiriye inama abavugabutumwa n’abakirisitu yo kureka iyobokanama bihangiye ryo gukora imiro myiza ngo Imana ibemere kuko rituma bakomeza gusaya mu byaha, ahubwo ngo bagasanga ubasha kubakuraho ibyaha byabo akanabashoboza kwera imbuto zikwiriye abihanye.

Ibi Niyonzima Paulin yabitangaje yifashishije igitabo cy’Umugenzi ubwo yagarukaga ku kigarino Mukirisitu yagiranye na Byiringiro aho Byiringiro yavugaga uburyo yagerageje gukora imirimo myiza icyakora agahorana umutima umucira urubanza kuko yabonaga iyo mirimo yivanze n’ibyaha.

Ashingiye kuri ibi Paulin avuga ko hari ababwiriza bishyiriyeho iyobokamana ry’uburyo bubiri aho uruhande rumwe rushishikariza abayoboke babo kureka ibyaha runaka kugira ngo Imana itabarakarira, abandi bakabwirwa ibyo bakwiriye gukora kugira ngo bemerwe n’Imana.

Aha ngo ni ho usanga abayoboke bamwe bibwira ko gutanga amafaranga yo gufasha, gusura abarwayi n’indi mirimo myiza bishobora kumukiza. Ariko ngo ntabwo ibi byatuma ahanagurwaho ibyaha yakoze.

Yagize ati “Nibatangaza ko hari umuntu warwaye azajya kumusura, nihaba hari gahunda z’umurimo w’Imana zo gufasha azatanga amafaranga, niba hari gahunda zo kubaka urusengero azitanga, agakomeza gukora imirimo myiza, ariko reka mbambire; ibyaha umuntu yakoze ntabwo bishobora kumuhanagurwaho bitewe n’ibyiza byinshi yakoze.”

Akomeza avuga ko iri yobokamana abantu bishyiriyeho rituma batava mu byaha ahubwo ngo ibibi bakora bibashyira ku karubanda ndetse hakaba n’ababikorana ubuhanga kugira ngo badafatwa.

Ati : “ Ibintu abantu bihimbiye biri kubashyira ku ka rubanda. Iyobokamana bihimbiye ntirigituma badasambana icyakora bakabihisha. Ntirigituma ingo zabo zidasenyuka wenda icyo bakora ni ukubimarana igihe kirekire ari bo bonyine babizi. Ntiribabuza kuba abariganya, ntiribabuza kwiba, icyobakora ni ubuhanga bwo kubitwikira.”

Ashingiye ku isomo ryo muri Yesaya 64:5 rivuga ko ugukiranuka kwacu ari nk’ubushwambagara imbere y’Imana, Paulin avuga ko nta kintu umuntu yakora ngo yemerwe na yo.

Icyakora avuga ko iyo umunyabyaha yizeye igitambo cya Yesu, ibyiza yakoze no gutungana kwe bizamubarwaho nk’aho ari we wabikoze nk’uko biri ku rupapuro rwa 139 mu gitabo cy’Umugenzi.

Niyonzima Paulin yagiriye inama abavugabutumwa bihangira iyobokamana rishingiye ku mirimo gusa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO