Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ninjye mugore wa mbere wahagaze imbere muri ADEPR - Apostle Mignonne

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umuyobozi Mukuru wa Noble Family church na Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Alice Kabera yabwirije ku nshuro ya mbere mu Itorero rya ADEPR ahishura uburyo ajya kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza yari muri iri torero n’ibihe byamuranze muri ADEPR.

Igiterane Apostle Mignonne yabwirijemo cyari cyahawe izina rya “Ariko Mwebweho, Amaboko yanyu ntatentebuke, kuko imirimo yanyu izibukwa”, cyabereye mu Itorero ADEPR, Akarere ka Kicukiro, Paruwasi Kamashashi, Umudugudu wa Kavumu

Apostle Mignonne yatumiwe n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR, binyuze Mushumba Rev Karasira Silver uyobora ADEPR Paruwasi ya Kamashashi/Kanombe.
Iki giterane kandi cyari cyahujwe n’igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ku hagiye kubakwa ibiro by’iri torero.

Yavuze ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu 1991, muri ADEPR ubwo yabaga i Burundi n’umuryango we.

Yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1996 aribwo yahagaze imbere muri ADEPR Gakinjiro ari nawe mugore wa mbere wari uhagaze imbere.

Ati “Nageze mu gihugu cyacu ngirirwa ubuntu bwo kuba mu cyumba cy’amasengesho hanyuma mu 1996, nahagaze imbere muri ADEPR yo mu Gakinjiro, ndi umugore wa mbere wahagaze imbere, hanyuma birazima nongera kwigisha mu 2008.”

Yakomeje avuga ko yishimiye kongera kubwiriza muri ADEPR nyuma y’imyaka myinshi yari amaze atagera muri iri torero yakirijwemo.

Apostle Mignonne yifashishije intego y’uwo munsi aho yavuze ati “Ba Moses cyangwa abashumba bacyeneye abantu babafata amaboko nka ba Ruth,kugira ngo icyo Imana ibatuma gikoreke apana ababaha ama bisou bakabasezera nka ba Olupa, bakigendera. 2 Ibyo ku Ngoma 12:7, 14:10”

Reba video yose, Apostle Mignonne abwiriza muri ADEPR

Muri iki giterane hatanzwe ubuhamya bw’uko Apostle Mignonne yakomeje kugarura abashumba benshi muri ADEPR bashakaga imibereho mu yandi madini.

Abapasiteri bo muri ADEPR baturuste mu ma paruwasi atandukanye bahaye Apostle Mignonne impano bamushimira ku murimo mwiza arimo gukora mu bashumba.

Ntabwo byari bimenyerewe ko umukozi w’Imana ava mu rindi dini cyangwa itorero ngo ajye kubwiriza muri ADEPR. Byari bisanzwe biba gusa mu byumba by’amasengesho, mu nama zinyuranye, gusa aha umupasiteri wo mu rindi torero wabaga watumiwe ntabwo ADEPR yajyaga itangaza byeruye aho uwo yaturutse.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO