Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

NIGERIA:Pastori yashimuswe agiye mu ivugabutumwa

Ubwanditsi , 2 months ago

Abagize umutwe w’iterabwoba wa Boko HARAM bashimuse umupastori
Umupastori ndetse na bamwe mu bakiristu bo mu itorero Faith Church bashimuswe ubwo bari bari mu nzira berekeza mu ivugabutumwa mu majyepfo ya Borno ,bakaba bashimuswe na BOKO Haram ubwo bajyaga mu ivugabutuma ry’umurimo w’Imana no mu gikorwa cy’urukundo cyo gufasha umukene.

Rabiu Aminu, umuhuzabikorwa y’inama yigihugu y’urubyiruko muri aka gace ka Borno yemeje ko Pastor Oyeleke wo mu itorero rya Living Faith Church ndetse n’abandi bayoboke bo muri iri torero bashimuswe na Bokoharam

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Christianpost,Pastori Oyeleke yafashwe ari kumwe n’abayoboke bo mu itorero rye ,bakaba bafatiwe mu muhanda uva mu gace ka Maiduguri ujya mu gace ka Chibok ubwo bajyaga kubwiriza ndetse no guha imfashanyo umukene wagize ibyago akanagongwa n’Imodoka akamara akaba ntabundi bufasha yari afite.

Abashimuse aba bakozi b’Imana bakaba banditse ko ntacyo bashaka kuvuganaho na Leta ya Nigeria ,ubwo Police yashakaga kujya kubaza BOKO Haram impamvu yashimuse aba bakozi b’Imana

Boko Haram ni umutwe w’iterabwoba ubarizwa mu gihugu cya NIGERIA ,ukaba umaze igihe wica abaturage bamwe na bamwe ndetse ugashimuta abandi benshi cyane cyane abadafite imyemerere ya ISLAM.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO