Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nigeria: Pasiteri n’umukobwa we bashimutanwe n’abakirisitu bakuwe ku rusengero

Ubwanditsi , 1 week ago

Umupasiteri uyobora itorero ryitwa Evangelical Church Winning All (ECWA), witwa Zakaria Ido n’umukobwa we w’imyaka 11 bashimutanwe n’abakirisitu 15, bakuwe ku rusengero ayobora ruherereye mu gace ka Kaduna ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019.

Rev. Zakaria Ido umukobwa we n’intama ayobora muri ECW, bashimuswe n’abantu 20 bari bitwaje intwaro mu gitondo cyo ku Cyumweru, ubwo hari korali yarimo isubiramo indirimbo.

Ikinyamakuru Christians Headlines dukesha iyi nkuru kivuga ko aba bagizi ba nabi basize bahitanye umwe mu bakirisitu bari kuri urwo rusengero.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byanditse ko iki gitero cyagose urusengero ubwo abaririmbyi barimo bitoza.

Bamwe mu barokotse iki gitero babwiye itangazamakuru ko ubwo aba bagizi ba nabi bageraga ku rusengero ngo ubwoba bwabatashye maze babura aho bahungira basigara basenga Imana gusa.

Abo bagizi ba nabi bahise basaba buri wese wari aho kubaha telefoni, bamaze kuzibaka bose babategeka kubereka aho Pasiteri ari maze barahabereka.

Icyo gitero cyahise cyerekeza aho Pasiteri ari, bamukurayo we n’umukobwa we w’imyaka 11 n’abandi 15 barimo abakomeye mu itorero.

Aba bakirisitu bavuze ko hari umwe muri bo iki gitero cyasize gihitanye.
Umwe yagize ati “Nta kindi twari gukora uretse gutegereza Imana igakora ibitangaza byayo.Nta ntwaro twari dufite, kandi bo bari benshi banafite intwaro.”

Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko iki gitero cyashimutiwemo Rev Zakaria Ido n’abakirisitu be kikanagwamo umuntu kibaye icya gatanu kigabwe kuri uru rusengero.

Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi mike Boko Haram ishimutiye uundi mu pasiteri mu gace ka Borno muri iki gihugu.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO