Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nigeria: Abanyamadini baratabaza Imana ngo igire icyo yakora ku gisa na Genocide kiri kuhabera


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 July 2018 saa 01:15'

Guhera mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2018, mu gihugu cya Nigeria haravugwa ihohoterwa n’iyica rubozo rikabije aho abagore n’abana basaga 6000 bamazze kuhasiga ubuzima.

Mu gace kitwa Plateau ndetse n’utundi duce dutanduke two muri iki gihugu abagore n’abana bakomeje kwicwa urubozo ndetse no gufatwa kungufu nkuko ikinyamakuru cya Aljazeera dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Abayobozi b’amadini atandukanye mu gihugu cya Nigeria baratangaza ko barimo gutabaza Imana yo mu ijuru kuko ngo ariyo yagira icyo yakora bitewe nuko ubuyobozi bwite bwa Leta buvuga ko bugiye kugira ico bukora nyamara ntihagire igikorwa amaraso y’abantu agakomeza kumeneka k’ubutaka bwa Nigeria.

Umwe mu bayoboke b’idini ya Gatorika witwa Bishop William Avenya yagize ati”Turatabaza Imana yo mu ijuru ngo ihagarike ubu bwicanyi muri Nigeria, ntiwtifuzako ibyabaye mu Rwanda ho muri Mata 1994 ahabaye Genocide yahitanye abatutsi basaga Million ko biba mu gihugu cya Nigeria, Imana nidufashe rwose kandi Leta nayo ikore ibishoboka byose abantu bareke gupfa bene aka kageni.”

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.