Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

‘Nifuza kugusanga Nyagasani’ indirimbo Kizito Mihigo yasohoye tariki 17 Mutarama agapfa tariki 18 Gashyantare

Editorial , 4 months ago

Abemera Imana by’umwihariko igitabo cya Bibiliya kirimo ibyo yahumetse bahamya badashidikanya ko ‘Nta kintu kizaba ku ntore z’Imana itabanje kuzikimenyesha!

Ibi birashimangirwa cyane n’indirimbo ‘Ndashaka kugusanga Nyagasani’ ya nyakwigendera Kizito Mihigo yanditse ndetse ayishyira hanze ku wa 18 Mutarama 2020.

Abemera Imana banemera ko ikora ibitangaza kuko indirimbo ‘Ndashaka kugusanga Nyagasani’ yasohotse ku wa 18 Mutarama 2020, mu gihe ku wa 17 Gashyantare 2020, aribwo inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi yamenyekanye.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera ryavugaga ko “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Abashenguwe n’urupfu rwa Kizito Mihigo ni benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yahoo by’umwihariko abakundaga ibihangano bye.

Nk’umuntu wari umuhanzi uririmba indirimbo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko izicuranze mu njyana ya ‘Classic’, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ndashaka kugusanga Nyagasani’ benshi bavuze ko yayikoze aziko agiye kwigendera.

Igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo avuga ko yifuza gusanga Nyagasani kuko ariwe buzima, ariwe bukire kandi akaba n’isoko y’ubuzima bw’ikitwa ikiremwa.

Umva hano indirimbo ‘Ndashaka kugusanga Nyagasani’

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’urupfu rwa Kizito yamenyekanye ubwo ushinzwe umutekano yamubonaga yimanitse, iperereza rihita ritangira.

Ati “Mu byagaragaye bimwe ni uko basanze yakoresheje ibikoresho yaryamagaho, amashuka, yakozemo nk’ikiziriko amanika ku idirishya, hanyuma yiyambura ubuzima. Iperereza ryatangiye, umurambo wajyanwe ku Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma, ubu biri mu bikorwa by’iperereza ngo ukuri kwabyo kumenyekane.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko kuva yafatwa, Kizito yakomeje kuba umuntu ucecetse cyane, kugeza ubwo n’abagize umuryango we bamusuraga atashakaga kubavugisha.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO