Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nice Ndatabaye yasohoye amashusho y’indirimbo yafatiwe mu gitaramo yakoreye i Kigali

Editorial , 1 month ago

Umuramyi Nice Aimable Ndatabaye uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ayi Mana y’ukuri’ yafatiwe mu gitaramo gikomeye aherutse gukorera mu Rwanda.

Uyu muhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Canada ari naho atuye yaherukaga gutaramira abanyarwanda mu mpera za 2019, mu gitaramo yari yise ‘Umbereye Maso Live Concert’.

Ubusanzwe ‘Ayi Mana y’ukuri’, ni indirimbo yo mu gitabo ifite ubutumwa bw’isengesho rihamya ko Imana ariyo iyobora abantu batayobowe nayo ntacyo bakwishoboza ndetse ntaho bagera.

Muri iyi ndirimbo hari aho Nice aririmba ati "Mwami kubaho ntagufite binteye ubwoba."

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, yavuze ko “Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bureba umuntu wese ukijijwe n’utari wakizwa, buhamagarira umuntu ku Mana kugira ngo abashe kwegurira ubuzima bwe Imana.”

Yakomeje agira ati “Kandi bujyanye n’ibihe turimo Isi iri kunyura mu bihe bikomeye, mu bintu biruhije ikaba ari indirimbo yaza ikomeza ubuzima bw’abantu benshi nk’uko Ijambo ry’Imana rivuga ko twebwe iwacu ari mu Ijuru.”

Indirimbo Ayi Mana y’Ukuri yakozwe na Mucyo Nicolas, amashusho yafashwe n’abantu batandukanye ariko atunganywa na Dudestin Levis.

Uyu muhanzi avuga ko mu bihe biri imbere arakomeza gushyira hanze n’izindi ndirimbo zitandukanye by’umwihariko izafatiwe muri iki gitaramo yakoreye mu Rwanda.

Nice Ndatabaye avuga kandi ko muri ibi uyu mwaka yari afite ibikorwa byinshi birimo ibitaramo yari yarateguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’I Burayi ariko biza kurangira atabikoze kubera icyorezo cya COVID19 ariko ateganya kubisubukura nyuma yacyo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO