Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nice Ndatabaye na Ngabo Boaz mu ndirimbo nshya bahumurije abahagaritse imitima muri ibi bihe

Editorial , 1 month ago

Umuramyi Nice Ndatabaye yahuje imbaraga na Ngabo Boaz uri mu bakizamuka bahumuriza abahagaritse imitima by’umwihariko muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2020, nibwo iyi ndirimbo yiswe ‘Humura’ yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rw’umuhanzi Nice Ndatabaye umaze kubaka izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyazanywe na Ngabo Boaz ndetse yifuza ko Nice Ndatabaye yamufasha bagahuriza hamwe imbaraga kugirango bageze ubu butumwa kure bagamije guhumuriza abantu by’umwihariko muri ibi bihe bya Coronavirus.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Nice Ndatabaye yavuze ko “Ubutumwa burimo ni ubwo kwihanganisha abantu mu bihe bari kunyuramo, ibihe bikomeye Isi iri kunyuramo muri rusange bya Coronavirus ndetse n’ibihe bya nyuma kugira ngo bihangane.”

Yakomeje agira ati “Ni ukubabwira ngo abakiranutsi bazagubwa neza kuko bazatungwa n’imirimo yabo kandi Imana iri kumwe natwe kugera ku mperuka.”

Uyu muhanzi avuga kandi ko abatuye Isi bakwiye kwihanga bakamenya ko ibyo bari kunyuramo, ibibazo n’imisozi ariko bakamenya ko bagomba kwihangana kuko iherezo riri hafi.

Nice Ndatabaye yasabye abanyarwanda by’umwihariko muri ibi bihe barimo ko bakwiye kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, baguma mu rugo.
Ati “Ikindi ni ukubihanganisha mbabwira ko kitari rusange. Muby’ukuri ibi nabyo bizashira.”

Nice Ndatabaye aheruka mu Rwanda mu mpera za 2019, aho yakoreye igitaramo cye yise ‘Umbereye Maso Live Concert’ ari nabwo iyi ndirimbo ‘Humura’ yakozwe.

Uyu muhanzi avuga kandi ko nyuma y’iki cyorezo azatangira gahunda yo gutegura ibitaramo birimo ibyo azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye ndetse no mu Rwanda muri rusange.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO