Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ni ubushake bw’Imana gutanga abashumba bahwanye n’umutima wayo- Apôtre Dr Gitwaza

Editorial , 4 January

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza yasabye abimitswe ku mwanya w’ubushumba muri iri torero kurangwa n’ubwenge bubabashisha kumenya icyo intama bagiye kuyobora zifuza no kukiziha.

Abashumba bimitswe ni batandatu mu gikorwa cyabereye muri Zion Temple Celebration Centre Gatenga, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2020.

Apôtre Dr Gitwaza yifashishije ijambo riboneka muri Yeremiya 3:15, avuga ko Imana ariyo yasezeranyije abizera ko izabaha abungeri.

Yagize ati “Ni umugambi w’Imana kuduha abungeri, ni umugambi w’Imana kwita ku ntama kandi buri ntama ikeneye umwungeri ariko siko buri mwungeri wese ari mwiza. Hari abungeri bakorera ibihembo n’abakoreshwa n’umuhamagaro.”

Yakomeje agira ati “Bibiliya iravuga ngo nzabaha abungeri bahwanye n’umutima wanjye. Umutima wa Yesu, umutima w’Imana ni umutima w’ubwungeri kuko Yesu ni umwungeri usumba abandi. Bibiliya iravuga ngo umwungeri mukuru naza azatanga ingororano.”

Yavuze ko umutima wa Yesu awushyira mu bantu bamwe bakaragira intama nk’uko aziragira.

Apôtre Dr Gitwaza yasabye aba bashumba kugira ubwenge bubashoboza kumenya kubana n’intama ndetse n’amasega kandi bakamenya ahari urwuri rwiza, kumenya intama zirwaye n’aho baragira intama zabo.

Yakomeje agira ati “Ubwenge ni iki?Ni ukumenya no gusobanukirwa ibyo gukora mu gihe gikwiriye. Umushumba amenya icyo intama zifuza akabaha icyo bifuza. Ibyo bisaba umwuka w’ubwenge no kumenya .”

“Umwuka w’ubwenge ni umwuka usaba ko aho uri hose umutima wawe uba uri kumwe n’intama zawe. Ni ubushake bw’Imana gutanga abashumba bahwanye n’umutima wayo.”

Mu Ukwakira 2017, ubwo yari mu gihugu cy’u Bwongereza, Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko buri mukristo wese wa Zion Temple azaba umupasiteri, kuri we ngo umukristo wa Zion Temple azajya amara imyaka itanu mu itorero, ubundi akajya gutangiza minisiteri.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO