Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ni irihe somo abandi bahanzi bakwiye kwigira kuri Israël Mbonyi?

Akayezu Jean de Dieu , 1 week ago

Monyicyambu Israël [Israël Mbonyi]! Ntabwo wabishidikanyaho ko ariwe muhanzi mu gisata cyo kuramya no guhimbaza Imana uhagaze neza ndetse hari abahamya ko ari ku ruhembe rw’abakorera ku butaka bw’u Rwanda.

Inkuru zivuga ko ahagana mu 2014, aribwo uyu musore yiyeguriye gukorera Imana n’ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo zomora imitima ya benshi abafite ibikomere bakagira ibyiringiro ndetse abatannye bakagaruka ku Mwami Yesu.

Ibi mvuze hejuru gato indirimbo y’uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yitwa ‘Hari Ubuzima’ ibisobanura neza, iyi ubanza ari nayo yakoze bamwe ku mutima ku wa 2 Gashyantare 2020, bahitamo kwemera kwakira Kristo nk’Umwami n’Umucunguzi w’Ubugingo bwabo.

Kuri iyi tariki [2 Gashyantare 2020], nibwo uyu muhanzi yakoze igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Huye kitabiriwe n’imbaga aho bamwe mu bafashijwe n’indirimbo z’uyu muhanzi bahisemo kwakira agakiza.

Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru kuva mu masaha ya saa Cyenda muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Mbonyi yafatanyije n’abahanzi bakomeye kandi bakunzwe muri iyi minsi nka Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye.

Amasomo ni menshi ku banyamuziki baba abo muri uyu wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abo mu gisata cy’umuziki uzwi nka Secular kuko byonyine kubahiriza igihe ndetse n’imitegurire uwavuga ko byari nta makemwa ntabwo yaterwa amabuye.

Muri iyi nkuru twabateguriye bimwe mubyo abakora umuziki bashobora kwigira kuri uyu muhanzi ahanini tugendeye kuri iki gitaramo ndetse n’ibindi yagiye akora aha ariko tunakomoza ku myitwarire isanzwe ye.

Isaha ni isaha!

Ku i saa kumi zirengaho iminota mike aribwo iki gitaramo cyatangiye bihuye cyane n’ibyari byatangajwe mbere. Ibi kandi byajyanye cyane n’uko amasaha igitaramo cyarangiriyeho ariyo yari yatangajwe n’abateguye kuko 19h50 aribwo cyarangiye mu gihe byari bitaganyijwe ko kirangira 20h00.

Ku muntu usanzwe yitabira ibitaramo bya Israël Mbonyi arabizi neza ko iyo urengejeho iminota itanu iba ihagije kugira ngo usange indirimbo ya mbere amaze kuyiririmba kandi icyo gihe uba uhombye cyane.

Ab’i Huye nabo niko byabagendekeye kuko Israël Mbonyi yakoze ibitandukanye n’ibikunze kugaragara mu bitaramo aho umuhanzi wateguye igitaramo cyangwa uwo benshi bafata nk’aho ariwe mukuru mu gitaramo aririmba nyuma.

Kuri Mbonyi yakoze ibitandukanye kuko ariwe wabanje ku rubyiniro maze yanzikira ku ndirimbo ye ‘Nzi ibyo nibwira’ akurikizaho izindi zirimo Ku migezi, Uri Number One, Ndanyuzwe, Ku musaraba, Mfite impamvu n’izindi.

Ibi kandi birajyana n’imitegurire y’iki gitaramo umuntu yavuga ko yari iri ku rwego rwo hejuru kuko umuhanzi wajyaga ku rubyiniro yamaragaho iminota ibaze n’ubwo bose bishimirwaga ariko byanajyanaga no kuva ku rubyiniro bagikenewe.

Ntabwo umuntu yabitandukanye n’ibindi bitaramo uyu muhanzi yagiye akora dore ko iki ari icya gatatu.

Ubwitabire!

Ibi wenda birajyana cyane n’uburyo umuhanzi aba akunzwe ariko nanone umuntu yavuga ko n’imyitwarire ye ibigiramo uruhare runini.

Kuri Israël Mbonyi uretse no kuba afite igikundiro kuva yatangira kumvikana mu muziki w’u Rwanda ariko n’imyitwarire ye itavugwaho rumwe iri mu bituma ibitaramo bye byitabirwa. Iyi myitwarire irimo kuba adakunze kugaragara mu bitaramo byinshi cyane aho kuri we niba yakoze indirimbo abantu bakazumva bimusaba kuzajya kubaririmbira ari ibintu yateguye neza.

Ntabwo bishatse kuvuga ko abahanzi bose bakwiye kujya banga kwitabira ibitaramo batumirwamo ahubwo ni ukumenya gukora ibitaramo n’ubwo byaba bike ariko ukaba wabihaye umwanya wo kubyitegura.

Ikindi gikunze kugaragara kuri Mbonyi ni uguha agaciro abahanzi bamufasha mu bitaramo nk’uko yongeye kubigaragaza I Huye agaragaza ko umuhanzi Prosper Nkomezi ari umuhanga kandi nawe afashwa cyane n’ibihangano bye.

Uyu muhanzi ni igitaramo cya mbere akoreye mu ntara kuva yatangira umuziki. Ibitaramo bibiri yakoreye mu Mujyi wa Kigali byitabiriwe ku rwego rwo hejuru, ibi kandi I Huye niko byagenze kuko cyitabiriwe cyane dore ko salle yari yakubise ikuzura mu gihe kwinjira byari ukwishyura 3,000 Frw ku banyeshuri ndetse na 5,000 Frw ku bantu batari abanyeshuri.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO