Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ngoma: Centrale catholique ya Rukumberi yasenywe n’imvura

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Imvura

yaguye kuri uyu wa Kabiri taliki 03, Werurwe, 2020 mu murenge wa Rukumberi yasenye byinshi harimo na Kiliziya yeregeye ahubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi ruri mu mudugudu wa Rwimpongo I, Akagari ka Rwintashya mu murenge wa Rukumberi.

Byabaye ahagana saa kenda n’igice( 15h30’) z’amanywa, mu mvura yari irimo umuyaga yaguye kuri kiriya gicamunsi.

Umuturage witwa Kayigi wari uri hafi aho avuga ko we na bagenzi be hari bagiye hafi aho gutwikira imyaka barangije kuyitwikira bajya kugama mu cyumba cy’ishuri kiri hafi aho.

Ati: “ Ubwo twari turi muri iryo shuri twagiye kubona tubona rirasakambutse dusigara aharangaye. Twagiye gusohoka ngo twiruke kugira ngo wenda hatagira ibindi bisenyuka bikatugwira tubona n’amabati yo kuri Kiliziya nayo arasakambutse…”

Avuga ko basohotse biruka mu mahindu menshi, ngo bari abantu batanu.

Yemeza inzu zose ziri hafi aho zasakambutse ni ukuvuga amashuri y’ubwigishwa, Kiliziya ya santarale ya Rukumberi n’ibiro.

Kayigi avuga ko yagize ibyago agasanga n’inzu ye yasakambuwe n’umuyaga.

Hari abandi baturage kandi basenyewe barimo Therese Mujawamariya, Marguerite Nyirabundoyi, Marcel Mutabaruka,Gaspard Gasarabwe, Eugene Mpongano, Pascal Gasarabwe na Jean Claude Rukundo.

Kayigi avuga ko ubuyobozi bwabafashe kubona amacumbi mu baturanyi, hakaba hari kurebwa uko ngo bafashwa gusakara inzu zabo.

Bivugwa ko imvura yaguye muri kariya gace kugeza mu masaha y’ijoro bituma hatabarurwa ibintu byose yangije bityo kubarura bikaza gukomeza kuri uyu wa Gatatu taliki 04, Werurwe, 2020.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO