Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

New Melody mu bazaririmba mu gitaramo cya ‘Rabagirana Festival’ kigiye kongera kuba

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Iserukiramuco rya Gikirisitu ryiswe “Rabagirana Worship Festival” rihuriza hamwe abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rigiye kuba ku nshuro yaryo ya Kabiri. Itsinda rya New Melody riri mu bazataramira abantu muri iki gitaramo cyitezweho kuzahembura imitima ya benshi no kuzamura impano nshya.

Rabagirana Worship Festival ku nshuro ya kabiri izaba mu gitaramo gikomeye kizabera muri Dove Hotel ku wa 10 Ugushyingo 2019.

Iri serukiramuco ritegurwa na Christian Communication, ryatangirijwe muri Kigali ku wa 4 Ugushyingo 2018 aho ryari ryitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye barimo abaramyi bakomeye, abakirisitu bo mu madini atandukanye n’abahanzi benshi.

Nzahoyankuye Peace Nicodème ukuriye Rabagirana Worship Festival avuga Intego yayo ari ukugaragaza abanyempano bashya, gusaba abazifite kugira imbuto zituma zaguka zikungukira benshi no guhuriza hamwe abaramyi.

Yagize ati “Intego ya mbere ni uguhuriza hamwe abahanzi, kuzamura impano aho buri mwaka tugomba kugira impano nshya tuzamura.”

Yavuze ko mu matsinda ndetse n’amakorali azafasha abantu kwinjira mu mwuka wo kuramya, harimo itsinda rikunzwe cyane rya New Melody ndetse n’andi ataratangazwa.

Yavuze kandi ko uretse ajmatsinda ndetse n’amakorali akomeye azaririmba muri iki gitaramo, ngo hazaba hari n’abaririmbyi ku giti cyabo nabo bafite amazina akomeye muri Gospel mu Rwanda.

Nzahoyankuye aherutse kubwira IYOBOKAMANA ko batangiye imyiteguro y’iki gitaramo kigiye kongera kuba ku nshuro ya Kabiri ku buryo ibitaragenze neza ubwo bayiteguraga ku nshuro ya mbere bizagenda neza.

Itsinda rya New Melody ryatumiwe muri Rabagirana Festival, rimaze kwigarurira imitima y’abatari bacye binyuze mu ndirimbo zayo zitandukanye zakunzwe na cyane nka, ‘Sinzahwema’, ‘Himbazwa’, ‘Njoni Tumshukuru’, ‘Inshyimbo yawe’ n’izindi.

New Melody iri mu bazaririmba muri Rabagirana Festival

Nzahoyankuye Peace Nicodème ukuriye Rabagirana Worship Festival mu gitaramo cyo kuyitangiza yari yafashijwe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO