Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

New Life Bible Church yateguye igiterane kizitabirwa n’abavugabutumwa barimo Pastor Lincoln Serwaga

Ubwanditsi , 4 months ago

Itorero New Life Bible Church Rwanda ryateguye igiterane mpuzamahanga gitangirwamo inyigisho zifite intumbero yo guhembura umugabane wa Africa binyuze mu kuramya no kumva ijambo ry’Imana hagenderewe gutanga ubutumwa bw’impemburo.

Iki giterane cyiswe “Refresh Africa Conference” giteganyijwe kubera Kicukiro ahari icyicaro cy’iri torero guhera tariki 8-15 Werurwe 2020, aho kizaba gifite insanganyamatsiko iboneka muri zaburi 85:6.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri,Rev Dr Charles Mugisha Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries na New Life Bible Church yavuze ko igiterane cy’uyu mwaka gifite umwihariko w’uko abantu bazahabwa inyigisho z’impemburo hagamijwe kugira umutwaro wo guhembura Africa.

Yavuze ko hazabaho ibihe byihariye byo kuramya Imana byimbitse. Yakomeje avuga ko abaramyi bazafasha muri iki giterane nabo biteguye kandi bagiye kujya mu mwiherero ari nako barushaho gusenga kugira ngo hazabeho guhembuka byuzuye binyuze mu kuramya Imana.

Uyu mushumba kandi yavuze ko hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Lincoln Serwaga ukorera ivugabutumwa mu Bwongereza, uyu akaba ari mu bashumba bakomeye ndetse bajyanye ivugabutumwa ku byanyafurika bari muri diaspora.

Hari kandi abandi bavugabutumwa barimo Pastor James Kato, Pastor Chris Rue, Pastor Jide Laore, Pastor Ryan Holladay, ndetse na Pastor Charles Mugisha ari nawe uzakira aba bakozi b’Imana.

Refresh Africa Conference ni igiterane kimaze imyaka itanu gitegurwa n’iri torero, nkuko byagarutsweho n’ubuyobozi bwemeza ko mu gihe cyose cyateguwe cyagiye gihembura imitimba ya benshi, bakavuga ko hari n’ubuhamya butandukanye bugaragaza ko hari n’abakize indwara.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO