Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

NDAHEI yashyikirije ibikoresho by’ishuri inishyurira abagera kuri 320 muri Kicukiro na Rwamagana

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Umuryango w’ivugabutumwa NDAHEI (Nations Discipleship And Healing Enterprise International) washyikirije ibikoresho by’ishuri unatangira amafaranga y’ishuri abanyeshuri 320 bo mu karere ka Kicukiro na Rwamagana

Ibi bikoresho ndetse n’amafaranga y’ishuri byatanzwe n’uyu muryango binyuze mu ishami ryawo rya Kigali Children Centre, ku wa 4 Mutarama 2020.

Umuyobozi w’umuryango NDAHEI, Apotre Hakizimana Alexis yavuze ko ibikorwa nk’ibi biri muri gahunda y’uyu muryango ndetse n’inshingano zawo zo gufasha ariko muri uyu mwaka bakaba baribanze ku gufasha abanyeshuri.

Yavuze kandi ko mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza batanze mituweri ku bantu bagera ku 100 bo mu turere twa Rwamagana na Kicukiro.

Apotre Hakizimana yabwiye abana n’ababyeyi bari baje guhabwa ibikoresho by’ishuri ko bakwiye kugira urukundo kuko gukunda mugenzi wawe ari ikintu kiba mu mutima w’umuntu.

Yavuze ko “Gufasha ari ikintu yagambiriye akiri umwana avuga ko yacuruje akiri mu ishuri acuruza Bombo, amakaye namakaramu nibindi,kandi akajya no kwiga kugirango abone amafranga y’ishuri n’ ibikoresho kugeza no muri Kaminuza abaho muri ubwo buzima bwo gushaka amafranga yishuri n’ibikoresho ibi ngo nibimwe mubyamuteye kugira umutima wo gufasha abana kugirango bajye mu ishuri.”

Yakomeje agira ati “Ibyo ntabwo aribyo ahubwo ibanga rizatuma abantu bava mu bukene ni ukwiga , gusenga , gukunda Imana ,no gukora , gufasha ni urufunguzo rwo kubona ibindi bintu , ndabasaba gutanga no gukora , gusenga cyane udakora nabyo ntabwo aribyo kuko mu butayu hava amavuta ,hatava amafaranga.”

Yibukije abaraho ko Umwami Yesu Kristo hari igihe azababaza niba barasuye imbohe ,cyangwa baracumbikiye abashyitsi cyangwa niba baragaburiye abashonje , abibutsa ko kuba bakorera imirimo myiza abakene n’abandi ari ukubikorera Umwami Yesu Kristo yabasomeye mugitabo cya Matayo 25;31.

Bamwe mu babyeyi bahawe ibikoresho by’abana babo bishimiye ubufasha umuryango NDAHAEI.

Mukamugema Epiphanie na Ndayisaba Egide bo mu Karere ka Kicukiro batangaje ko bashimiye Imana bavuga ko bagiye gukurikirana abo bana kugirango ibikoresho bahaye abana babo batazabipfusha ubusa bigishe abana babo kubifata neza .

Umuryango Nations Discipleship And Healing Enterprise International (NDAHEI) wavutse 2010.

Ni umuryango mpuzamahanga ukorera no mu bindi bihugu, intego nkuru zawo ni ukuvuga ubutumwa no kwigisha abifuza gukora uwo murimo banabigisha imyuga itandukanye no gufasha abatishoboye.

Umuryango NDAHAEI watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’ 2018 Ukaba ari umuryango ukora ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha imyuga iciriritse irimo nko kwigisha abagore kuboha , ukaba ufite n’ishuri (NDAHEI theology and discipleship School ) ryigisha abakozi b’Imana muri rusange ( abapasteur ,abavugabutumwa , nabandi bifuza kuba abamisiyoneri ) ibi bikorwa byose bakaba babikorera I Muhanga ,Kabarondo ,Kigali na Rubavu .

Ni umuryango kandi ukorana n’urubyiruko urutoza gutanga ubutumwa bakoresheje amakinamico , imbyino gakondo mu itsinda ryitwa Ndahelsiyanone .
Umuyobozi w’umuryango NDAHEI, Apotre Hakizimana Alexis yavuze ko ibikorwa nk’ibi biri muri gahunda y’uyu muryango

Abana basazwe n’ibyishimo nyuma yo guhabwa ibikoresho no kwishyurirwa amafaranga y’ishuri
Mu bikoresho bahawe harimo n’imyenda y’ishuri
Nyuma yo kubashyikiriza ibikoresho bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi b’umuryango NDAHEI


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO