Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nahoraga ntwita nkabyara mpfusha none ndahetse nk’abandi babyeyi-Ishimwe ry’umuhanzikazi w’icyamamare


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 January 2019 saa 02:25'

Carrie Underwood ni Umunyamerikakazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana , kuri ubu arashima Imana yamuhaye gukikira nk’abandi babyeyi nyuma yo kubyara gatatu abyara abana bapfuye.

Yagize ati: “Nahoraga nibaza impamvu Imana impa gutwita ariko nkabyara umwana upfuye cyangwa umwana agapfira mubiganza byanjye nyuma yo kumubyara bikantera guhorana agahinda ariko nkakomeza kwizera Imana yampamagaye.”

Uyu mugore wigeze kuba Umunyamerikakazi winjije amafaranga menshi avuye mugucuruza Album ye, yashenguwe no kubyara apfusha igihe kinini ariko mu cyumweru gishize Iman ayamushumbushije umwana w’Umuhungu.

Yerekana amarangama ye yanyarukiye kurukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto y’umuhungu we maze aterura amagambo agira ati: “Uri impano ivuye k’Uwiteka , imyaka yari ibaye myinshi mbabazwa mporana amarira ario Imana ishimwe yo yakumpaye sinshidikanya ko uri isoko y’umunezero wanjye.”

Carrie Underwood w’imyaka 35 y’amavuko yakomeje avuga ko nubwo atagize amahirwe yo kubona umwana akiri muto ariko ko we n’Umugabo we buzuye ibinezaneza n’amashimwe menshi kubwo kwakira impano nziza y’umwana w’Umuhungu.

JPEG - 56 kb
Carrie Underwood Umunyamerikakazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.