Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Musenyeri Kambanda yashimye uruhare rwa Chorale de Kigali mu kogeza inkuru nziza

Editorial , December 2019

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yashimiye uruhare rw’abaririmbyi n’ubuyobozi bwa Chorale de Kigali mu kogeza inkuru nziza binyuze mu ndirimbo zayo zigaruriye imitima ya benshi .

Yabashimiye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019, ubwo yari yitabiriye igitaramo ngarukwamwa cya cya Noheli kizwi nka ‘Christmas Carols Concert’, gitegurwa na Chorale de Kigali igamije gufatanya n’abanyarwanda kwinjira mu byishimo bya Noheli no kubifuriza umwaka mushya muhire.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference &Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali, kitabiriwe n’abakristo benshi cyane barangajwe imbere na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Fidele Ndayisaba n’abandi.

Musenyeri Kambanda yashimye uyu muco mwiza wa Chorale de Kigali wo gufasha Abakristo kwinjira no kwizihiza Noheli.

Yagize ati “Hashize iminsi uyu muco mwiza wa Christmas Calors Concert utangiye, abaririmbyi badufasha bakadufasha kwinjira mu byishimo bya Noheli. Ndagira ngo mbashimire cyane uyu mugoroba.”

Musenyeri Kambanda yavuze ko ari ubwa mbere aje muri iki gitaramo ariko yishimiye impano z’urubyiruko.

Yakomeje agira ati “Ni ubwa mbere nje mu gitaramo cya Chorale de Kigali cya Christmas Calors, nsanze muri ku rwego rushimishije cyane nkaba nishimiye impano urubyiruko rwacu rufite.”

“ Muri iki gihe turi kuvugurura iyogezabutumwa kugira ngo ivanjiri ibashe kugera kuri benshi bashoboka kandi ishinge imizi, umuririmbyi afite uruhare rukomeje, Muradufashije cyane gutanga ubutumwa bwa Noheli.”

Yifashishije inkuru y’umubyeyi w’umunyarwanda wigeze kuva mu Rwanda ajya kuba mu mahanga, nyuma agarutse babana be babajijwe nib anta jambo ry’ikinyarwandfa bibuka akavuga ko ntaryo ariko hari indirimbo bajyaga baririmba.

Musenyeri Kambanda yavuze ko ubutumwa bunyujije mu ndirimbo butajya bwibagirana.

Yakomeje agira ati “Chorale de Kigali iradufasha mu kwamamaza inkuru nziza tukaba tubashimira kandi tubabwira ngo mukomereze aho ngaho natwe tuzakomeza kubashyigikira mu bushobozi tugenda tubona.”

Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Byiringiro Jean Claude, yavuze ko iyi korali ari umuryango wagiye ugira ibibazo byinshi ariko nyuma baza kwicara bafata ingamba ndetse banashyiraho icyerekezo bagomba kugenderaho.

Yakomeje agira ati “Mu nzira ndende twanyuzemo twizemo byinshi. Icyerekezo twishatsemo ni ukubaka Chorale de Kigali nk’umuryango uhamye, tuyishakira amategeko shingiro n’amategeko ngengamyitwarire, ibyo tubikomeyeho nibyo byatumye dutera intambwe.”

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwatangaje ko igitaramo nk’iki cy’umwaka utaha giteganyijwe tariki 20 Ukuboza 2020. Musenyeri Kambanda yashimye uyu muco mwiza wa Chorale de Kigali wo gufasha Abakristo kwinjira no kwizihiza Noheli.
Abarimo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, Minisitiri w’Ingabo Gen Maj Murasira Albert bitabiriye iki gitaramo

Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Byiringiro yavuze ko gushyiraho icyerekezo bagenderaho ari bimwe mu bibafasha gukomeza gutera imbere


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO