Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Musenyeri Dr Mbanda yatangaje icyifuzo cye kuri Peace Plan Rwanda

Editorial , December 2019

Umuyobozi Mukuru wa PEACE Plan Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda yavuze ko icyifuzo cye ku bawubarizwamo by’umwihariko mu mwaka wa 2020 ari uko inyigisho zihabwa abakristo zikwiye guhindura abazihabwa bityo n’ibikorwa bagaragaza mu muryango Nyarwanda bikaba nta makemwa.

Peace Plan Rwanda ni Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana, ukaba uhuriweho n’amadini n’amatorero ya Gikristo agamije kwimakaza intero y’amahoro.

Musenyeri Dr Mbanda usanzwe ari n’Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, ayobora uyu muryango kuva muri Werurwe 2019, aho yahawe izi nshingano asimbuye Bishop Birindabagabo Alex.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA, yavuze ko icyifuzo cye kuri Peace Plan ari ukugira intumbero, ababarizwa muri uyu muryango bakagira imibereho myiza n’amahoro muri rusange.

Yagize ati “Kimwe twifuza kubona muri Peace Plan ni itorero rifite intumbere, rihindutse kandi rigahindura aho riri. Izo nyigisho turimo za Peace Plan z’itorero rihindutse zigiye kungana n’uko izina ry’umuryango ringana hano mu Rwanda.”

Musehyeri Dr Mbanda kandi avuga ko nk’icyifuzo afite ari uko izina rya Peace Plan ryagaragarira mu bikorwa by’itorero uyu muryango uhagarariye.

Ati “Icyifuzo cyakabaye ko tubona ko amatorero ari gukorera ku ntego, erega iyo umuntu adakoreye ku ntego biba bigoye ntan’ikindi kintu aba ari gukoreraho. Gukorera ku ntego bituma hari ikintu tugeraho.

Yakomeje agira ati “Icyo nakwifuza rero ni uko izina umuryango ufite ryagaragarira mu mikorere hariya hasi mu matorero yacu, tukabona abakristo baza tukabakiza, tukabona bakorera mu Mana, bakora imirimo y’ubutabazi.”

“Inyigisho biga tukabibona mu bikorwa bakora aho baba. Ikintu kibabaza ni uko tuvuga ubukristo tukabwigisha ariko imibereho yacu ntibigaragaze, niho ikibazo kiri.”

Reba hano ikiganiro Musenyeri Dr Mbanda yagiranye na IYOBOKAMANA

Umuryango PEACE PLAN watangijwe na Pastor Rick Warren ndetse mu gutangira kwawo yagiye awutera inkunga y’amahugurwa ndetse no mu giterane ngarukamwaka ’Rwanda Shima Imana’, nyuma aza kuwushyira mu maboko y’abanyarwanda kugeza n’ubu.

Nyuma y’inyandiko ye ifite umutwe ugira uti “The Purpose Driven Life” u Rwanda rwasabye itorero rye rya Saddleback kohereza abayoboke baryo mu Rwanda nk’igihugu kiyobowe n’intego. Icyo gihe mu 2005 nibwo hanatangijwe “Peace Plan”.

Peace Plan iri ku Isi hose igamije guteza imbere ubwiyunge, gufasha abayobozi, abakene, abarwayi no kwigisha urubyiruko rw’ahazaza.

Kuva yatangizwa ku butumire bwa Perezida Kagame mu 2004, Itorero rya Saddleback ryohereje abakirisitu baryo barenga 26 000 mu bihugu 197; barimo abasaga 3000 banyuze mu Rwanda.

Mu bikorwa byabo, bakoze gahunda zirenga 400 zirimo guhugura abaganga, gukorana n’abahinzi, abacamanza, abapasiteri n’abandi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO