Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Musanze: Bosco Nshuti nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka yavuze ko azafasha Korali Goshen kumurika Album no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 September 2018 saa 05:37'

Ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 02 Nzeri 2018 ,umuhanzi Bosco Nshuti yakoze igitaramo gikomeye muri Kigali Serena Hotel ,n’igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane kiganzwa n’ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana maze nyuma y’igitaramo uyu muririmbyi avugako ahandi akomereje ari mu gitaramo yatumiwemo na korali Goshen ya ADEPR Musanze.

Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu ntara y’amajyaqruguru mu karere ka Musanze muri Paruwasi ya Muhoza ikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye aho izaba ishima Imana kubyo yabakoreye mu myaka 20 bamaze bakora umurimo w’Imana ndetse ikanamurika Album yabo nshya y’amashusho ,mubahanzi bazayifasha hakaba harimo uyu musore witwa Bosco Nshuti nkuko bitangazwa n’impande zombi.


Umuhanzi Bosco Nshuti yahamije ko yiteguye gususurutsa abo i Musanze

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bosco Nshuti ubwo yasozaga igitaramo cye twamubajije ibindi bikorwa by’umuziki we yiteguye vuba aha maze adusubiza muri aya magambo ati:"Ndakomeje umurimo w’Imana kuko mu byumweru bibiri gusa nzaba ndi mu karere ka Musanze mu gitaramo gikomeye natumiwemo na koral yaho yitwa Goshen aho izaba imurika Album nshya y’amashusho ndetse ikanizihiza isabukuru y’imyaka 20 kandi rwose ndizeza abantu ko tuzagirana ibihe byiza doreko nzaba nkiri mu munyenga w’amashmwe nkuye muri iki gitaramo cya hano i Kigali .

IYOBOKAMANA.COM kandi twaganiriye Bwana Kamanzi umuyobozi w’a Korali Goshen adutangariza ko ubu icyo bahugiweho ari imyiteguro y’igitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Musanze ati :"Korali Goshen iki gitaramo tugiteguye mu ntego yo gukora ivugabutumwa ariko hakazabamo n’ibikorwa bibiri bikomeye birimo kumurika Album yacu y’amashusho ya gatatu no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 tumaze dukora umurimo w’Imana.

Uyu muyobozi yakomeje avugako ibi biroli by’isabukuru bizabanzirizwa n’ibitaramo by’umugoroba by’iminsi itatu bizajya bibera kuri ADEPR Muhoza ,Aho biteganijwe ko bizajya bitangira I saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba ,bikaba biteganijwe ko korali Goshen izafatanya n’amakorali atandukanye muri ibi bitaramo mu gihe umwigisha w’ijambo ry’Imana azaba ari Rev Pastor Rubayiza Viateur kandi kwinjira muribyo ni ubuntu ku bantu bose.


Menya byinshi kuri iki gitaramo gikomeye

Kumunsi wo kucyumweru nibwo hazaba ibiroli byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Goshen imaze ikora umurimo w’Imana, biteganijwe kuwa 16 Nzeri 2018 muri salle ya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima guhera I saa munani z’amanywa, abazabyitabira bazataramirwa na Deo Munyakazi umuhanga mu gucuranga inanga ya kinyarwanda na Bosco Nshuti umuhanzi w’indirimbo zaririmbiwe Imana umaze guhembura imitima ya benshi kandi hazaba hari n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Lewis Vocal Band ndetse n’umuramyi Albert Niyonsaba .

Korali Goshen ya ADEPR Muhoza mu myaka 20 imaze yakoze ivugaubtumwa hiryanno hino mu ntara zigize igihugu cy’u Rwanda ,igizwe n’abaririmbyi basaga 90 ,ifite Album eshanu z’amajwi ,eshatu muri izi zikaba zifite amashusho ,iyi ya gatatu y’amashusho akaba ariyo bazamurikira muri iki gitaramo gikomeye bateguye.




Korali Goshen ya ADEPR Musanze igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20



Umukirigitananga Deo Munyakazi azaririmba muri iki gitaramo


Albert Niyonsaba yemeje aya makuru ko azaririmba muri iki gitaramo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.