Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Musanze: Abantu 29 bafashwe basengera mu rugo batabwa muri yombi

Editorial , 1 month ago

Abakirisitu 29 bo mu matorero atandukanye batawe muri yombi nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda agamije gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iyi minsi.

Mu gihe ibihugu byo hirya no hino ku Isi bikomeje guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus [COVID19], hari zimwe mu ngamba zikomeje gushyirwaho hagamijwe kwirinda no kurwanya iki cyorezo gikomeje kuyogoza Isi yose.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu zashyizeho amabwiriza arimo kuba abanyarwanda barasabwe kwirinda guhurira ahantu ari benshi.

Mu hantu hahurira abantu benshi habujijwe harimo n’insengero, amashuri, ndetse kuri ubu n’utubari twashyiriweho amasaha tutagomba kurenza tugifunguye.

Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Musanze zafashe abantu 29 basengeraga mungo zabo barenze kuri aya mabwiriza.

Mu bafashwe harimo batatu bo mu Itorero ry’Abadivandintisiti b’Umunsi wa Karindwi bafatiwe mu rugo rw’Umupasiteri witwa Gatunguru Elias utuye mu Murenge wa Gatagara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Rugigana Alexis yavuze ko hari inama n’amabwiriza yashyizweho n’inzego zibishinzwe ari nayo mpamvu abarenga kuri ibyo bagomba kubihanirwa.

CIP Rugigana yasabye inzego z’ibanze gukomeza gukorana na polisi kugira ngo ibyemezo bya Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu byubahirizwe.

Kugeza ku wa Gatanu Ministieri y’Ubuzima yatangazaga ko abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda ari 17.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO