Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mukundiyukuri yashyize hanze indirimbo yise “Yesu ni Inshuti Nziza” ivuga ku rukundo ruhebuje rwa Yesu-VIDEO

Ubwanditsi , 2 months ago

Umuhanzikazi Mukundiyukuri Josiane uri kuzamura impano yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yesu ni Inshuti Nziza” ivuga ku rukundo ruhebuje rwa Yesu.

Uyu muramyi usanzwe ari umukrisito mu Itorero rya Restoration Church Kimisagara, yasohoye iyi ndirmbo mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Iyobokamana.

Iyi ndirimbo yitsa cyane ku rukundo rwa Yesu, Josiane agaruka cyane ku kuba ari inshuti idasanzwe ngo kuko idatenguha haba mu byishimo no mu makuba.

Iyi ndirimbo irimo amwe mu magambo agira ati “Ni wowe umara agahinda Yesu we, wambaye hafi Mana weee. imigambi yawe si nk’iy’abantu, ureba kure ku ndiba y’umutima, ibyo abantu babona sibyo wowe ubvona Mana ushimwe. Yesu uri inshuti nziza, niwowe gisubizo cy’ibibazo byanjye, nakuvaho nkajya he Yesu we.”

Ikomeza iti “Yesu uri umugabo w’abapfakazi narabibonye, ukaba se w’impfubyo zose, waranyambitse ndaberwa urangaburira ndanyurwa ntacyo nagushinja Yesu warakoze.”

Mukundiyukuri Josiane uri kuzamura izina rye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, uyu muhanzikazi avuga ko hari byinshi Yesu yamukoreye ku buryo kubona uko avuga urukundo rwe abura aho abihera.

Yagize ati “Yesu ni inshuti nziza itajya iharara, ni inshuti muganira ntikuvemo, mbese sinabona uko mbivuga. Yesu yambereye byose, yambereye inshuti magara, yambereye ubwihisho, yambereye ubwugamo, yamaze umubabaro n’agahinda, sinzi ukuntu namuvuga kuko ni mwiza. Ni inshuti ntabona uwo nagereranya nayo mu isi.”

Uyu mubyeyi wari uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Ndagushima’ avuga ko buri wese agomba kurindirira mu mwuka w’Imana kuko ariho Imana isubiriza.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YISWE ’YESU URI INSHUTI NZIZA’ YA MUKUNDIYUKURI


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO