Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mukazayire Emerthe wamamaye muri Hermoni na Sauni yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Nzayireba "-Video

Ubwanditsi , 3 months ago

Umuhanzikazi Mukazayire Emerthe uzwi cyane mu makorali akomeye nka Hermoni y’i Gisenyi i Rubona na Sauni ya ADEPR Cyahafi yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise "Nzayireba" ,ubuhanga n’uburyo ikoze ndetse n’imiririmbire yayo bishimangira umurava n’umwete uyu mubyeyi afite mu gukora umuziki uhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo Nzayireba irimo ubutumwa buhumuriza aho avugako nubwo mw’isi umuntu aba afashe igihe mu ntambara ndetse akanyura mu nzira irimo ibigeragezo byinshi amaherezo umuntu abivamo ameze nk’izahabu nziza kandi ko abantu bakwiriye guhumura kuko umucunguzi wacu ariho kandi amaherezo akaba azahagarara kw’isi agaca intambara zigashiraho .


Umuhanzikazi Mukazayire Emerthe yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ngo "Nzayireba"

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMMANA.COM ,Mukazayire Emerthe uyu mubyeyi ufite ubuhanga bukomeye mu kuririmba yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko yabonye ko aruwo kwizerwa ikamugabira impano nziza yo kuyiririmbira.

Ati:"Ni ishimwe rikomeye kwitwa umukozi w’Imana kandi iyo ushbojwe kwera imbuto zijyanye n’umurimo ukora bigira umumaro muri byinshi bikawugirira n’abandi bityo nuzuye ishimwe ko mbashije gushyira hanze indirimbo yanjye ya mbere y’amashusho kandi mfite ibyiringiro yuko izakora ibirutaho ".

Yakomeje avugako usibye iyi ndirimbo hari n’izindi agiye gushyira hanze uko iminsi izajyenda ishira ati:"Nubwo bitaba byoroshye bisaba imbaraga nyinshi n’ubushobozi ariko ndahamya ndashidikanya ko iyatangiye umurimo ari nayo izawusohoza.

Umuhanzikazi Mukazayire Emerthe yasoje ikiganiro twagiranye yifuriza abakunda Imana bose Pasika nziza y’umwaka w’i 2019 ati:"Mukomeze mwizihize izuka rya Yesu munafashwa n’iyi ndirimbo yanjye nise ngo "Nzayireba" kuko nitutagwa isari umucunguzi wacu Yesu watwitangiye nukuri amaherezo tuzamwirebera amaso ku maso.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO "NZAYIREBA "BY MUKAZAYIRE EMERTHE:

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE UYU MUHANZIKAZI AHERUTSE KUGIRANA NA IYOBOKAMANA TV ADUSOBANURIRA BYINSHI KU MUZIKI WE:












Aba ni bamwe mu bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO