Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu Rwanda hagiye gutangizwa Iserukiramuco rikomeye ’Choir Fest’ ry’amatsinda n’amakorali akunzwe

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Kimwe no mu zindi nzego zitandukanye mu Rwanda ziri kugaragaza umuvuduko mu iterambere, n’umuziki by’umwihariko uwa Gospel ntiwasigaye inyuma, ibintu umuntu yavuga ashingiye ku bikorwa bikomeye abaririmbyi ku giti cyabo, amatsinda ndetse n’amakorali bigenda bikora umunsi ku munsi.

Kimwe n’abandi bari guhihibikanira iterambere ry’umuziki w’abaririmba izo kuramya no guhimbaza Imana, kompanyi yitwa Sensitive Limited iyoborwa na Mugwema N Wilson nayo yahagurukiye kuzamura uru rwego, ibinyujije mu gutangiza iserukiramuco rikomeye ryiswe ’Choir Fest’ rizajya rihuriramo amatsinda n’amakorali afite izina mu gihugu.

’Choir Fest’ ni iserukiramuco mu muziki wa Gospel rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ndetse hakaba hari amakuru avuga ko rizajya riba buri mwaka kikaba igikorwa ngarukamwaka.

’Choir Fest’ (Iserukiramuco ry’amakorali) iri gutegurwa na kompanyi yitwa Sensitive Limited iyoborwa na Mugwema N Wilson ku bufatanye n’abandi bantu ndetse n’ibigo binyuranye bidahwema gutera ingabo mu bitugu Gospel kugira ngo nayo izamuke igere ku rwego rushimishije.

Ku nshuro ya mbere iri serukiramuco (Choir Fest Season 1) biteganyijwe ko rizaba tariki 6 Ukwakira 2019, ibere mu Mujyi wa Kigali nk’uko Mugwema Wilson yabitangarije Iyobokamana.com.

Mugema Wilson yakomeje avuga ko amatsinda n’amakorali azitabira iri serukiramuco ndetse n’imigendekere yaryo ku buryo burambuye bizatangazwa bitarambiranye.

Iri serukiramuco rizajya rihuriramo amatsinda n’amakorali akomeye mu gihugu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO