Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu masengesho yo gusengera igihugu, U Burundi bwikomye u Rwanda

Ubwanditsi , 2 months ago

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD, Ndayishimiye Evariste, yongeye gushyira mu majwi u Rwanda ko ngo rufasha, rukanatoza abahungabanya umutekano w’iki gihugu.

Yabitangaje mu masengesho yabereye mu Mujyi wa Bujumbura, ku wa 25 Mata 2019, yanitabiriwe na Perezida Pierre Nkurunziza.

Ubuyobozi bwa CNDD-FDD bwavuze ko bwishimira ibyagezweho mu myaka ine ishize kuva mu 2015 ubwo ryahitagamo Pierre Nkurunziza nk’umukandida warihagarariye, akanatorerwa kuyobora igihugu mu myaka itanu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ndayishimiye yashimye ubushishozi bwakoreshejwe muri Kongere y’Ishyaka mu 2015 kuko bwagaragaje gukunda igihugu na demokarasi mu gihe Nkurunziza yashimiwe ubuhanga bwo gukunda abaturage be yagaragaje.

Yagize ati “Kuba twaratoye Nkurunziza nk’umukandida byari uburyo bwo guhagarika umwanzi w’amahoro na demokarasi washakaga guhungabanya igihugu no kuvanaho inzego za demokarasi. U Rwanda rwagize uruhare mu gutera inkunga no kurema imitwe y’iterabwoba.”

Uyu muyobozi yavuze ko gutora Nkurunziza ngo byatumye haburizwamo umugambi wo guhungabanya igihugu bikozwe n’abantu bamwe.

Ndayishimiye yongeye kwikoma Umuryango Mpuzamahanga wabaye umufasha w’abashaka guhungabanya demokarasi mu Burundi, aho ngo impunzi zifashwa guhangabanya inzego z’ubutegetsi mu gihugu.

Yagize ati “Nubwo aba bose batsinzwe kubera ubumwe bw’Abarundi ariko umwanzi w’amahoro ntatuza mu kuba yahungabanya umutekano. Ubu butumwa bubagereho ko u Burundi butazahungabana kuko bwashyize imbere amahoro n’iterambere.”

Yashimiye icyerekezo ya Perezida Nkurunziza ku gukunda igihugu, kurwanya ubukoloni, kurengera igihugu no guteza imbere demokarasi.

Nubwo u Burundi bwikomye u Rwanda mu guhungabanya umutekano wabwo nta gihamya iki gihugu kigaragaza ku ishingiro ry’ibirego byacyo.

Ku rundi ruhande raporo y’impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa uyobora RNC, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, u Burundi bukaba buwuri inyuma.

Tariki 18 Ukuboza 2018, nibwo itsinda ry’inzobere za Loni zikora iperereza ku mutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo yaryo.

Muri iyo raporo, impuguke zivuga ko inyeshyamba za Kayumba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Mu gukusanya amakuru zavuganye n’abantu 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi nka P5, Rwanda National Congress cyangwa umutwe wa Kayumba Nyamwasa.

Kugeza muri Nzeri 2018, uwo mutwe wari ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukoresha intwaro n’ibindi byangombwa bituruka mu Burundi nubwo hatashyizwe hanze ababibaha.

Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abarwanyi bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi.


Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD, Ndayishimiye Evariste, yongeye gushyira mu majwi u Rwanda ko rufasha, rukanatoza abahungabanya umutekano wabwo


Abarundi bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO