Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu marira menshi, Munsenyeri Bimenyimana yasezeweho n’imbaga nyamwinshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 March 2018 saa 03:23'

Umwepisikopi wa Diyoseze Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana yasezeweho bwa nyuma n’imbaga nyamwinshi yagaragazaga agahinda n’ishavu batewe no kubura umushumba wari icyitegererezo, nyuma yo kwitaba Imana azize indwara ya kanseri.

Abapisikopi, abapadiri, abamansera, n’abandi bayobozi b’andi madini bari bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Nyakwigendera Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana.

Umuhango wo guherekeza wabaye mu masaha y’ijoro kuko umurambo wa Munsenyeri Bimenyimana wageze kuri Katedelali ya cyangugu mu ma saa tanu z’ijoro.

Abepisikopi bari bitabiriye uyu muhango harimo, Philippe Rukamba wa Diyosezi ya Butare, Antoni Kambanda wa Diyosezi ya Kibungo, Celestin Hakizimana wa Diyosezi ya Cyangugu, Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo ndetse n’abandi bayobozi b’amadini atandukanye.

Mu buhamya bwatanzwe, bwagarutse ku butwari n’umurava byarangaga Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana mu muhamagaro we, kuko yari umushumba ubikwuye pe.

Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana yitabye Imana ku cyumweru, nyuma y’amasaha make avuye mu gihugu cya Kenya kugerageza ngo barebe uko yarengera ubuzima bwe ariko bikanga, si muri Kenya gusa yagerageje kwivuriza iyi kanseri yo mu maraso bikanga kuko yari yaragiye no mu bihugu by’I Bulayi ariko biranga.




Byari ibiroli byitabiriwe n’abantu benshi bashavujwe n’urupfu rwa nyakwigendera

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.