Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu mafoto: Umunyamakuru Niyonzima Moses n’umukunzi we Rehema Dudu berekanywe mu rusengero

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Umunyamakuru akaba n’umufotogarafe w’umwuga Niyonzima Moses n’umukunzi we Rehema Dudu bari mu myiteguro yo kwambikana impeta y’urudashira berekanwe mu rusengero banasabirwa umugisha.

Aba bombi berekanwe ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, imbere y’abakirisitu ba ADEPR Remera aho uyu musore asengera.

Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo byayobowe na Pasiteri James wo muri ADEPR Remera ari naho uyu musore [Niyonzima Moses] asengera ndetse akanabarizwa muri Korali Elayano aho ari umucuranzi wa Piano.

Niyonzima ni umunyamakuru umaze igihe by’umwihariko mu bijyanye no gufotora dore ko yakoreye ibitangazamakuru bikomeye hano mu Rwanda.

Umukunzi we bitegura kubana akaramata ari we Rehema abarizwa muri Korali y’i Gihogwe.

Rehema kandi azwi mu itsinda ry’abafasha umuhanzi Papi Clever uri mu bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana. Hejuru y’ibyo ni n’umunyamakuru kuri Life Radio ya ADEPR.

Amakuru yizewe agera ku IYOBOKAMANA ahamya ko aba bombi ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 13 Kamena 2020, ari nabwo bazasezerana imbere y’Imana. Niyonzima Moses n’umukunzi we Rehema Dudu berekanwe muri ADEPR banasabirwa umugisha mu rugendo rushya bagiye gutangira Umubyeyi wa batisimu [Parrain] wa Moses nawe yaje gushyigikira urugendo rushya atangiranye na Dudu
Marrain wa Dudu nawe yari yaje kubashyigikira
Inshuti z’aba bombi zari zabukereye ari nyinshi zaje kubashyigikira

Moses na Dudu bitegura kwambikana impeta y’urudashira bari mu munyenga w’urukundo Nyuma yo kwerekana mu rusengero bagiye kwimimana n’inshuti n’abavandimwe basangira icyo kurya no kunywa kubw’intambwe nshya mu buzima


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO