Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu mafoto: Umunezero wasendereye imitima y’abitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Qui bene cantat bis orat ! Bishatse kuvuga ngo Uririmbye neza aba asenze kabiri, bikaba akarusho iyo ubifashijwemo n’amajwi meza y’inkumi, abasore abagabo n’abagore babitorejwe muri Chorale de Kigali.

Ibi urabasha kubyumva neza niba waraye witabiriye igitaramo ngarukamwaka cyiswe Christmas Carols Concert, cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019.

Imbaga y’abakunzi b’umuziki wahariwe kuramya no guhimbaza Imana baturutse imihanda yose bari bakoraniye muri Kigali Conference &Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali, baje bafite amatsiko y’agaseke bahishiwe na Chorali de Kigali.

Uwahageze saa moya n’igice z’umugoroba yiteguye kugura tike imwinjiza, uwo yasubiyeyo kuko tike zari zashize ndetse n’imyanya yo kwicaramo yari yarangiye kandi icyumba cyaberagamo igitaramo cyari cyamaze kuzura.

Ni igitaramo cyari giteguranye ubuhanga kandi cyateguwe n’abahanga buri ntebe yari ifite nimero ku buryo buri wese yicaraga mu mwanya uhuye na nimero iri ku itike ye.

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 25, abacuranzi batanu ba Chorale de Kigali, barangajwe imbere na Tunezerwe Pacifique, bari bageze ku nanga zabo batangiye kuzishyushya, bidatinze Germaine Utembinema atangiza igitaramo mu ndirimbo Adeste Fideles, yaninjiyemo Chorale de Kigali yaserukanye umwambaro mushya.

Batangiranye n’igice cya mbere cy’iki gitaramo mu ndirimbo umunani harimo eshanu zahimbwe n’iyi korali ndetse ebyiri muri zo zikaba zari nshya ari bwo bwa mbere zigiye kuririmbwa. Baririmbye kandi indirimbo ‘Ab’ijuru baririmba’ yatunganyijwe mu bundi buryo na Padiri Maniraho Jean Damascène.

Nyuma y’iki gice cya mbere, umwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali, Alexis Nizeyimana yafashe umwanya asobanura indirimbo zari zigiye kuririmbwa mu gice cya kabiri.

Igice cya kabiri cyari gitandukanye cyane dore ko abaririmbyi ba Chorale de Kigali bagaragaje ubuhanga mu kuririmba indirimbo zavuye mu bice bya Opera (indirimbo ziririmbwa zikinwa). Niho kandi abaririmba ari umwe (Solistes) bigaragaje.

Babifashijwemo n’itsinda ry’abazungu baje gufatanya na Chorale de Kigali mu kwitegura iki gitaramo baririmbye indirimbo zitandukanye maze abitabiriye igitaramo barafashwa.

Indirimbo yitwa Kleinzac yaririmbwe n’abagabo gusa yishimiwe cyane. Iyi ni imwe muri Opera z’Abafaransa zamamaye ku Isi, aho ubara inkuru aba avuga umugabo ufite ubumuga bw’ubugufi butangaje ariko bikagendana no gusetsa.

Muri iyi ndirimbo itangira ubara inkuru avuga Kleinzac ariko yagera hagati agatwarwa n’ubwiza bw’umugore yigeze kubona. Ni ahantu hashimishije benshi binatewe n’ubuhanga bw’abayiririmbye.

Iki gice cya Opera ntikimenyerewe mu Rwanda ariko cyagaragarijwe igikundiro, bigeze ku ndirimbo ‘Ijuru n’Isi nibirangurure’ yahimbye mu buryo bwa Opera na Padiri Maniraho, bakura ingofero. Muri iyi ndirimbo aba avuka ko umwami Yezu aje, akabwira Sekibi ati "Urajya he ko umwami aje kwima ingoma".

Muri iki gice kandi abana ba Chorale de Kigali bahawe umwanya baririmba indirimbo zazamuye amarangamutima y’abitabiriye iki gitaramo. Baririmbye; Comme un enfant, Fernando, Tubifurije Noheli Nziza n’izindi.

Nyuma y’iki gice Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Byiringiro Jean Claude yashimiye abafatanyabikorwa, inzego za leta, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika n’abitabiriye igitaramo.

Dr Byiringiro yakomeje ayobora umuhango wo gutanga ibihembo by’ishimwe ku bafatanyabikorwa batandukanye.

Yaje guha ikaze abaririmbyi ba Chorale de Kigali baza mu gice cya nyuma baririmba indirimbo zirimo Ma Vie c’est le Christ na Indabo za Mariya n’izindi.

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda,yashimiye cyane Chorale de Kigali avuga ko nk’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bazirikana uruhare ikomeje kugira mu ivugabutumwa kandi bazakomeza kuyishyigikira. Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda,yashimiye cyane Chorale de Kigali Abarimo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, Minisitiri w’Ingabo Gen Maj Murasira Albert bitabiriye iki gitaramo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Ndayisaba Fidèle akunze kwitabira ibitaramo bya Chorale de Kigali

Amafoto:IGIHE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO