Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu mafoto: Patient Bizimana yerekeje i Burayi mu gitaramo yatumiwemo

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umuririmbyi umaze gushinga imizi mu buryo bukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bizimana Patient, yerekeje ku Mugabane w’u Burayi aho afite ibitaramo azakorera mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2019 nibwo Patient Bizimana yahagurutse mu Rwanda yerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Igitaramo cya mbere Patient Bizimana azaririmbamo kizaba tariki 28 Ukuboza 2019 muri Eglise Evangelique Lumiere Des Nations muri Reims.

Tariki 31 Ukuboza 2019 uyu muhanzi akazaririmba mu kindi kizabera mu Bubiligi aho azataramana na Gentil Misigaro i Bruxelles.

Bizimana yakoreye ibitaramo mu bihugu hafi ya byose bya Afurika y’Uburasirazuba, yaririmbiye mu Burayi n’ahandi henshi. Ni we muhanzi rukumbi mu bakora umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda umaze gukora ibitaramo bikomeye ndetse bikagaragaramo abahanzi bubatse izina.

Azwiho gutegura ibitaramo ngarukamwaka bya ‘East Celebration’ byitabirwa n’ibihumbi by’abakunda umuziki we. Mu 2016 yatumiye Solly Mahlangu, umunyempano ukomeye wo muri Afurika y’Epfo n’abandi batandukanye bagiye bamufasha mu myaka yatambutse.

Umuziki yawutangiye akiri muto, agitangira kwiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi; ahamya ko Imana yamugiriye ubuntu butangaje mu buzima bwe kuba yaramuhaye impano ikomeye yo kubwiriza ubutumwa bwayo binyuze mu ndirimbo ndetse zikaba umusemburo mu mitima y’ababa bacitse intege.

Mbere yo kujya mu muziki, Patient Bizimana yakinnye umupira w’amaguru igihe kirekire gusa byageze mu mwaka wa 2000 amaze kuva muri Kiliziya Gatolika yakira agakiza, ibya ruhago abivamo atangira kwita cyane ku gukorera Imana no gukora umuziki.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO