Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu mafoto: Pasiteri Stephen wakoze ubukwe bw’agatangaza yagiye mu kwa buki n’umukunzi we

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Pasiteri Hakizimana Stephen uherutse gushyingiranwa na Uwitonze Alice (Coco), Imana ikabakorera ubukwe bwiza bwatangaje abantu, kuri Noheli berekeje i Gisenyi mu Karere ka Rubavu kuharira ukwezi kwa buki mu ndimi z’amahanga bakunze kwita ‘Honeymoon’.

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, ni bwo ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’imiryango ba Pasiteri Hakizimana Stephen usigaye yibera muri Amerika na Uwitonze Alice bari babukereye baje gushyigikira uyu muryango mushya.

Bitari amakabyankuru ubukwe bwa Pasiteri Hakizimana Stephen na Uwitonze Alice bwari bunogeye ijisho kandi buteguye neza mu mfuruka zose aho imihango yo gusaba no gukwa no kwakira abashyitsi bizwi nka Reception yabereye i Kanombe mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabereye mu rusengero rwa Gospel Assembly Church of Rwanda ruherereye Kimironko.

Pasiteri Hakizimana Stephen yasezeranye na Alice nk’umugore we wa Kabiri nyuma yo gutandukana byemewe n’amategeko na Marie Claire Kwizera bari barasezeranye ndetse bakabyarana abana babiri (umuhungu n’umukobwa).

Pasiteri Hakizimana Stephen (Etienne) yaje mu Rwanda gusezerana na Alice akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye yibera nyuma yo kwerekezayo binyuze muri Tombola izwi nka ‘Green Card’.

Ubwo yerekezaga muri Amerika, yavuze ko Imana isohoje isezerano yari amaranye hafi imyaka 8 aho yavuze ko yabimubwiye mu 2009.

Ku wa 13 Nzeli 2014, ni bwo Hakizimana Stephen yimitswe nk’Umushumba w’umumisiyoneri, iyo mihango ikorerwa i Kampala muri Uganda aho bita Nansana Town Council. Umuryango w’Ivugabutumwa witwa ‘ANCHOR BAY EVANGELIST ASSOCIATION ‘ni wo wagize uruhare mu iyimikwa rye.

Pastieri Hakizimana Steven yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo uwari umugore we Marie Claire Kwizera yafatanyaga na Nyina (Nyirabukwe wa Pasiteri Hakizimana) bakamujyana mu nkiko bamushinja ibyaha birimo, guhoza ku nkeke umugore we no gukubitira nyirabukwe mu rusengero, gusa ibyo byaha urukiko rwabimugizeho umwere nubwo yabanje gufungwaho igihe gito.

Hakizimana na Kwizera bari barasezeraniye mu Rwanda mu itorero rya ADEPR muri 2012 ku mudugudu wa Galilaya ubarizwa muri Paruwasi ya Gatsata ariko bamaze gusezerana bajya kuba mu gihugu cya Uganda, nyuma baje kugirana utubazo umugore yahukanira mu Rwanda ari nabwo baje kuhagaruka gusa byakomeje kuba bibi ariko birangira batandukanye byemewe n’amategeko.

Hakizimana na Kwizera batandukanye imbere y’amategeko ku wa 14 Werurwe 2018 mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, ubutane atagizemo uruhare runini kuko icyo gihe yagaragazaga ko bimugendekeye neza atagatandukanye n’umugore we cyane ko yanageragezaga kwiyunga na we ariko bikaba iby’ubusa ahubwo agakomeza kumuhemukira anamwigambaho kumuca inyuma.

Ubwo yatandukanaga na Kwizera wari umugore we, Hakizimana, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook yagize ati “Sinavugango Imana ishimwe kuko ari ikizira imbere yayo (Divorce) ariko na none ni byiza kubaho mu mahoro kandi ukabana n’umuntu muhuje muri byose mwizerana mwembi!

Uwari umugore wange (My Ex-Wife) Kwizera Marie Claire, nkwifurije ibihe byiza ndabizi wabitangiye kuva wansiga tariki ya 13/1/ 2016 none ku wa 14 Werurwe 2018 duhawe uburenganzira n’amategeko bwo gutandukana burundu ariko ndibaza nti ‘mbese imbere y’Imana bimeze bite?’ Nsubije iki kibazo naba nciye urubanza kandi ntari umucamanza Imana ni yo ibizi, gusa mu myaka 9 twari tumaranye nakwigiyeho byinshi niga n’umuntu icyo aricyo! Nkwifurije ubuzima bwiza mu minsi usigaranye ku isi kandi abana bacu Hakizimana Grace na Hakizimana Prince Imana izagufashe ubarere neza”. Pasiteri Hakizimana n’umugore we bari mu munyenga w’urukundo Ukwezi kwa buki bakuririye i Gisenyi ku mazi Pasiteri Hakizimana Stephen na Uwitonze Alice


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO