Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu mafoto: Korali Jerusalem y’i Muhondo yasize amateka muri Kaminuza y’u Rwanda

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Korali Jerusalem y’i Muhondo yakoze urugendo rw’ivugabutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye mu Ntara y’Amajyepfo ihakorera igitaramo cyasize benshi bayirahira.

Iyi Korali ikorera umurimo w’ivigabutumwa ry’indirimbo mu Itorero rya ADEPR , Umudugudu wa Muhondo, Paruwasi ya Muhondo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, yari yatumiwe na CEP-UR Huye mu mpera z’Icyumweru gishize.

Mu ndirimbo zaririmbwe na Korali Jerusalem harimo Nowa, Ibuye, Itangazo, Ntamahoro y’umunyabyaha, Gukomera kwacu, Goliyati n’izindi.

Iyi korali yagaragaje umwihariko mu bihangano by’indirimbo bibanzirizwa na n’Imikino migufi ikinanye ubuhanga bukomeye iba ijyanye n’ubutumwa bugiye kuririmbwa, ibyo byose bikaba biba bigamije kubwiriza abantu Kuva mu byaha.

Habayeho kandi kubyutsa abaguye no kwamamaza Umwami Yesu no kuvuga ku mbaraga z’ubushobozi bwe.

Ni ubutumwa abanyeshuri batari baherutse kumva mu matwi yabo maze abenshi muribo barapfukama abakozi b’Imana babarambika ho ibiganza barabasengera,abaguye nabo bongera kubyuka ariko kandi bose bibutswa ko bagomba kwita ku iherezo ryabo mu ndirimbo ‘’Ntamahoro y’’umunyabyaha’’ yatumye benshi bitekereza ho abandi bakarizwa n’ibyo babonye.

Iki giterane Korali Jerusalem yaririmbye cyamaze iminsi ibiri aho cyari kitabiriwe n’abakozi b’Imana barimo Pasiteri Jean Jacques Karayenda, Pasiteri Niyonshuti Théogène n’abandi. Korali Jerusalem y’i Muhondo yaririmbye indirimbo zayo zitandukanye zakoze benshi ku mutima Iyi korali yifashishije imikino itandukanye mu ivugabutumwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO