Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu mafoto: Jehovah Jireh yakoze igitaramo cy’amateka yamurikiyemo alubumu ya kane

Akayezu Jean de Dieu , 1 week ago

Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK iri mu zikunzwe kandi zimaze igihe mu murimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo yamuritse alubumu yayo ya kane mu gitaramo cy’amateka cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019, muri Stade ya ULK niho Korali Jehovah Jireh yahurije hamwe abakunzi b’indirimbo zayo n’abakristo muri rusange mu gitaramo cyamurikiwemo alubumu yiswe “Urugamba ni Yesu Uruyoboye”.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire umuntu yavuga ko bushimishije, dore ko uretse Jehovah Jireh yari yamuritse alubumu yari yanatumiyemo amakorali arimo Siloam yo muri ADEPR Paruwase Gasave, Umudugudu wa Kumukenke na Ntora Worship Team iyoborwa n’umuramyi Tuyizere Papi Clever.

Ni igitaramo cyahawe umugisha n’Umuvugizi Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephrem.

Indirimbo zigize iyi alubumu ‘Urugamba ni Yesu uruyoboye’ zikubiyemo ubutumwa bwo gukumbuza abantu Ijuru no gukora imirimo itunganye kugira ngo bazabashe kwicarana na Data uri mu ijuru.

Ubuyobozi bwa Korali Jehovah Jireh bwashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’umushinga w’iyi alubumu wakozweho mu buryo bw’amajwi n’abarimo Leopold, Ndikumukiza Samuel, Karenzo n’abandi batandukanye.

Reba hano indirimbo zose ziri kuri alubumu ya kane ya Jehovah Jireh

Rev Karuranga yahesheje umugisha Korali Jehovah Jireh


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO