Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu mafoto: Imbamutima za Gakunzi Willy nyuma yo gutangiza umuryango Heart of Worship in Action Foundation mu Rwanda

Akayezu Jean de Dieu , 4 weeks ago

Umuhanzi Gakunzi Willy washinze Umuryango Heart of Worship in Action, ugamije guhindura imibereho y’abaturage yishimiye bikomeye gutangiza ibikorwa byawo mu Rwanda nyuma y’igihe kigera ku mwaka ukorera muri Canada ari naho watangiriye.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019, ku Ubumwe Grande Hotel niho hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa by’uyu muryango mu biroro byari byitabiriwe n’abarimo Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith.

Mu bandi bayobozi mu nzego za leta bitabiriye uyu muhango harimo Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, ndetse na Pasiteri Aron Ruhimbya na Ev Kwizera Emmanuel.

Heart of Worship in Action Foundation yatangijwe na Gakunzi Willy ariko cyashibutse mu bitekerezo by’umugore we Gatera Estelle witabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2018.

Ufite intego yo gushyigikira ibikorwa byo guhindura ubuzima bwa benshi no kubateza imbere.

Gakunzi Willy asanzwe atuye muri Canada, aho anakorera ibikorwa birimo n’iby’umuziki uhimbaza Imana.

Mu butumwa bwe atangiza Umuryango Heart of Worship in Action, Gakunzi Makuza Willy, yasobanuye ko igitekerezo cyavuye mu mugore we ariko yitabye Imana bikamuha imbaraga zo kubishyira mu bikorwa.

Ati “Mu byukuri turi gushyiraho itafari muri ya ngoro nini ari rwo Rwanda dushaka kubaka cyane cyane twongera ubushobozi mu byiciro Umujyi wa Kigali ufite mu nshingano zawo”.

Heart of Worship in Action Foundation ni umuryango udaharanira inyungu watangirijwe muri Canada mu 2019. Ufite intego yo gufasha mu guhindura ubuzima bwa benshi ndetse no gufasha abagore n’abakobwa bagize ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufasha urubyiruko n’abagore batishoboye kwiteza imbere n’ibindi.

Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel wo mu Itorero rya Restoration Church, yavuze ko ibyo Gakunzi yanyuzemo byo kubura umugore we byari mu mugambi w’Imana.

Yagize ati “Uba uwo uriwe kubera ibyo waciyemo, hari Imana buri munsi izi ibyo ikora. Yesu ni we mwanditsi w’ubuzima bwacu kuko ubuzima bwacu bumeze nk’igitabo. Tugomba kugira ibyiringiro kuko twamwizeye.’’

Mu Rwanda Heart of Worship in Action Foundation yatangiranye n’imiryango ibiri mu gikorwa cyiswe “Wegroup’’, ariko biteganyijwe ko izagera mu gihugu cyose.

Abacyitabiriye kandi basusurukijwe n’abahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana barimo Aline Gahongayire, Simon Kabera na Ben & Chance, bishimiwe mu bihangano bitandukanye baririmbye.

Amafoto:IGIHE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO