Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu mafoto: Ibihumbi by’abakristo bitabiriye isengesho ritangira 2020 kwa Yezu Nyirimpuhwe

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Ibihumbi by’Abakristo by’umwihariko abafite imyemerere Gatolika bifatanyije n’abatuye muri Paruwasi ya Ruhango ahari Ingoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe mu gitambo cya Misa cyahariwe gushima Imana yabarinze mu 2019 no kuyiragiza umwaka mushya wsa 2020.

Iki gitambo cya misa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Mutarama 2020, mu kibaya cyitiriwe Impuhwe z’Imana kiri kwa Yezu Nyirimpuhwe ahari hateraniye imbaga y’Abakristo Gatolika baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda.

Aya masengesho yitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego bwite za leta ndetse n’abaturutse mu yandi madini n’amatorero baje gutangirana umwaka wa 2020, bari kumwe na Yezu Nyirimpuhwe.

Padiri Nizeyimana Jean Marie Vianney ushinzwe ubuzima bwa Roho mu Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe yahaye ikaze abakristo bitabiriye igitambo cy’Ukarisitiya mu abifuriza gutangira umwaka no kuwusoza mu mahoro.

Ati “Buri wese waje gutangirana na Yezu Nyirimpuhwe uyu mwaka wa 2020, waje kwiragiza impuhwe z’Imana no gusaba umugisha umuherekeza muri uyu mwaka dutangiye ahawe ikaze muri iki kibaya cy’amahoro.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka uzababere uw’ibyishimo, uw’amahoro, intsinzi no kugera ku byiza byose mwifuza.”

Padiri Nizeyimana yavuze ko buri muntu wese adakwiye kubura icyo ashimira Imana kuko yabanye nawe mu mwaka ushize wa 2019.

Ati “Muvandimwe uri hano ntubure icyo ushima Imana. Twaje twese kandi kwiragiza Imana mu ntangiriro z’umwaka dutangiye, muri iki gitambo cy’Ukarisitiya duture Nyagasani ibyacu byose tumwiragize, tumusabe guha umugisha imishinga yacu no kuyishyigikira, guha umugisha ingo zacu, imiryango yacu n’abavandimwe bacu.”

Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Niyonzima Eugène, Umukuru w’Umuryango w’Abapaloti mu karere kitiriwe Umuryango Mutagatifu [Ni ukuvuga u Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’Ububiligi].


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO