Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu mafoto: Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bataramiye Abanyakenya

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Abahanzi Gentil Misigaro na Adrien Misigaro mu mpera z’icyumweru gishize bataramiye i Nairobi muri Kenya bishimirwa ku rwego rwo hejuru n’abakunzi b’ibihangano byabo n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange.

Aba basore bamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa Buri Munsi ari nayo bitiriye iki gitaramo bataramiye ahitwa muri Calvary Convenant Centre iherereye ahitwa Komarock Section One.

Igitaramo ’Buri Munsi Live Concert in Kenya-Nairobi, cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019.

Ni igitaramo kitabiriwe n’ab’ingeri zose biganjemo abanyarwanda baba muri Kenya dore ko ari benshi.

Iki gitaramo bakoreye muri Kenya cyaje nyuma y’uruherekane rw’ibitaramo byiswe ’Biratungana Tour’ , umuhanzi Gentil Misigaro yari amazemo iminsi.
Yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Buruseli, France, UK, Holland, Australia n’ahandi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO