Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu mafoto: Apôtre Masasu n’umugore we bizihije imyaka 30 y’urushako mu birori binogeye ijisho

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Umuyobozi w’ Itorero ry’Isanamitima, Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu bizihije isabukuru y’imyaka 30 bamaze basezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Ibirori by’akataraboneka byo kwizihiza imyaka 30 y’urushako hagati ya Apôtre Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu byabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019, byabereye i Masoro ku cyicaro gikuru cy’itorero ERC Rwanda.

Ni mu gihe kandi Pasiteri Lydia Masasu nawe yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko irimo igera kuri 30 amaze abana na Masasu.

Byitabirwa n’imbaga y’abakristo barisengeramo ndetse n’abantu b’ingeri zitandukanye bari bahawe ubutumire bwo kwifatanya n’umuryango wa Masasu.

Ibirori byo kwishimira ibyiza Imana yabakoreye mu myaka 30, ishiza babana byabereye i Masoro ku cyicaro gikuru cy’itorero ERC Rwanda byitabirwa n’imbaga y’abakristo barisengeramo ndetse n’abantu b’ingeri zitandukanye bari bahawe ubutumire bwo kwifatanya n’umuryango wa Masasu.

Pasiteri Lydia yashimye Imana yamuhaye umugabo mwiza wemeye kumukunda, akamubera inshuti kandi yamufashije kuryoshya urugendo rw’ubuzima n’aho byabaga bitoroshye.

Apôtre Masasu nawe yafashe umwanya ashimira abakristo abereye umushumba bamuteguriye ibi birori, ashimangira ko abakunda kandi ashimira Imana yabamuragije.

Yavuze ko umugore we ari igitangaza kandi nawe azamukunda kugeza mu myaka 100.

Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kwita Daddy yavutse mu mwaka 1960, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu. Magingo aya Apotre Masasu afite imyaka 58 y’amavuko.

Mu mwaka wa 1989 ni bwo yashakanye na Lydia Masasu, kugeza ubu bamaranye imyaka 29, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Deborah Masasu, Joshua Masasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu. Pasiteri Lydia Masasu yizihije isabukuru y’imyaka 50 amaze avutse ndetse muri yo 30 yishimira ko ayimaze abana n’umugabo mwiza umukunda, Apôtre Masasu Ibyishimo byari byabasaze mu birori by’isabukuru yabo

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50, Pasiteri Lydia amaze avutse na 30 amaze abana n’umugabo we, Apôtre Masasu byabereye muri ERC i Masoro

Amafoto: INYARWANDA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO