Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu kwizihiza Pentecote ADEPR yahurije hamwe amakorali 12 akunzwe mu giterane kizabera kuri Stade

Ubwanditsi , 2 months ago

ADEPR Ururembo rw’umujyi wa Kigali rwateguye rwateguye igiterane kizahuza abakirisitu bo mu rurembo rw’umujyi ndetse n’abakunzi b’iri Torero mu giterane cyo kwizihiza Pentecote kikazanitabirwa na korari cumi n’ebyiri ziza imbere mu kugira abakunzi benshi.

Rev Kamanzi Callixte umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali

Mu gihe amatorero yizihiza Pentecote yitegura kuzayizihiza ku wa 9/6/2019, Itoreo rya Pentecote ryo mu Rwanda ADEPR ryo ryateguye gahunda y’iminsi icumi, aho ku midugudu yose hateguwe amateraniro azajya aba ku mugoroba abantu bavuye ku mirimo, ariko hakazabamo n’iminsi y’amasengesho, aho abakirisitu bazaba bahabwa inyigisho zijyanye n’ibihe bya Pentecote.

Nk’uko bitangazwa n’Umushumba w’Ururembo rw’umujyi wa Kigali, Rev Kamanzi Callixte, muri iki giterane hitezwe ko benshi bazabatizwa mu Mwuka Wera ndetse hakaboneka n’abandi benshi bihana kuko muri ino minsi abantu bose babyifuza bararikirwa kuzaza kwifatanya n’abakirisitu ba ADEPR muri ibi bihe bidasanzwe Itorero riha agaciro gakomeye. Iki giterane kizabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 8/6/2019 guhera saa Mbili kugeza saa Saba.

Abigisha beza batoranijwe kuzafasha abazakitabira, ariko na buri torero ry’akarere rizaserukirwa na korali eshatu. Akarere ka Gasabo kazaserukirwa na korari Rubonobono, Rangurura na Ibyiringiro. Akarere ka Nyarugenge gaserukirwe na Sayuni, Asmos n’Ababyeyi ba Muhima mu gihe Itorero ry’Akarere rya Kicukiro rizaserukirwa na Ebenezer, Impanda n’Ukuboko ku Iburyo. Gusa haziyongeraho na Korari Hoziyana, Jehovah Jireh ya ULK ndetse na Siloamu.



Jehovah Jireh choir iri mu makorali azaririmba muri iki giterane

Umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali arakangurira abantu bose kuzitabira iki giterane. Yagize ati: "Turakangurira abantu bose kuzitabira amateraniro n’amasengesho azabera mu midugudu yose by’umwihariko bakazitabira iki giterane cyo kuri sitade ya Nyamirambo aho byitezwe ko abantu bazabatizwa mu Mwuka Wera kandi imirimo n’ibitangaza byakozwe kuri Pentecote abantu bakazongera kubibona kuko isezerano ari iryacu."

Arashishikariza kandi abakirisitu kureka amagambo bakajya mu bikorwa kuko imbuto zikwiriye abihannye ari cyo kimenyetso simusiga kiranga uwuzuye Umwuka Wera kuko ibindi byaba ari amagambo. Yagize ati "Kwera imbuto ni cyo kigaragaza ko umuntu yuzuye Umwuka Wera, ibindi byaba ari amagambo”

Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda, ADEPR, ryavutse mu 1940, ritangirira umurimo w’ivugabutumwa bwiza i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, ritangijwe n’Abamisiyoneri baturukaga mu gihugu cya Suwede. Iri torero rimaze guhindura ubuzima bw’abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu nyigisho zishingiye ku ijambo ry’Imana.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO