Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu giterane cya Pentecote Kuki hatangajwe Korali Ukuboko Kwiburyo hakaririmba Beulah?

Ubwanditsi , 5 months ago

Abitabiriye igiterane gikomeye cya Pentekote cyabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, baguye mu rujijo nyuma yo gutegereza Korali Ukuboko Kwiburyo bari bararikiwe bakayibura, umwanya wayo ugakoreshwa na korali Beulah itarigezwe itangazwa ku rutonde rw’amakorali 12 yari yatumiwe.

Iki giterane gikomeye cyari cyateguwe na ADEPR Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, cyabaye kuwa Gatandatu taliki 8 Kamena 2019 cyitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu bari baturutse imihanda yose.

Iki giterane cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote mw’itorero rya ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali , cyari cyatumiwemo amakorali 12 akomeye muri uru rurembo ,muyari yatangajwe harimo na Korali Ukuboko Kwiburyo yo muri Paruwasi ya ADEPR Gatenga ariko biza gushyira abantu murujijo ubwo iyi korali itagaragaraga hano ahubwo hakaboneka korali Beulah nayo ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Gatenga.

Nyuma y’uko ikinyamakuru Iyobokamana kimenye aya makuru ndetse kibibajijwe n’abakristo benshi, cyegereye Bwana Donath Ndagijimana umuyobozi wa Korali Beulah ya ADEPR Gatenga avuga ko Korali yabo yategujwe n’ubuyobozi bw’umudugudu wabo ko igomba kwitegura kuririmba mu giterane cya Pentecote 2019 bityo kuva twabibwirwa twatangiye imyiteguro kugeza ku munsi nyirizina w’igiterane turaririmba bigenda neza.


Korali Beurah ya ADEPR Gatenga nuku yasezrutse kuri Stade yambaye

Yagize ati “Ubuyobozi bw’umudugudu wacu wa ADEPR Gatenga bwaduteguje ko ari twe tuzaririmba mu giterane cya Pentekote cya 2019 duhagarariye ADEPR Paruwasi ya Gatenga. Ikibazo gishobora kuba cyaratewe n’abakoze ama affiche n’ama Publicite yamamaza ii giterane bibeshye aho kuvuga Korali Beullah bakavuga Korali Ukuboko Kwiburyo "

Umuyobozi wa Korali Ukuboko Kwiburyo Bwana Kwizera Seth mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yatangaje ko nabo babibonye gutyo kuri Affiche babyumva no muri Publicite ariko bari baziko Beurah ariyo igomba kuzaserukira ADEPR Paruwasi ya Gatenga ko hashobora kuba harabaye ukwibeshya bakayitangaza nk’iri ku rutonde rw’amakorali azaririmba kandi ku mudugudu wa Gatenga barohereje Beullah.


Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga yamamajwe ko izitabira igiterane cya Pentecote atariyo iteganijwe

Yavuze ko bari bamaze kuririmba mu giterane cya Pentekote mu bihe byatambutse kandi ko umudugudu ujyenda wohereza korali buri mwaka bityo ko bihita byumvikana neza ko Beurah ariyo yaritahiwe .

Yagize ati “Habayeho ukwibeshya bituma korali yabo ariyo itangazwa ko izaririmbira abazitabira igiterane kandi haragombaga kwitabira bagenzi babo ba Beullah Choir nkuko ari nayo abantu babonye ahubwo turisegura ku bakunzi bacu batubuze nabo batwumveko izo arizo mpamvu zabiteye".

Kuruhande rw’Ubuyobozi bwa ADEPR Gatenga ,Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa Gatenga mu kiganiro yagiranye na Iyobokamana nawe yashimangiye ko abamamaje iki giterane aribo bibeshye kuri aya makorali (Ukuboko Kwiburyo na Beullah) ngo kuko bo bari banzuye ko ari Beullah izaririmba mu giterane iranabimenyeshwa.

Uretse ikibazo cy’aya makorali akorera umurimo w’Imana mu rusengero rumwe rwa ADEPR Gatenga cyagaragaye muri iki giterane, ibindi byagenze neza ku buryo imbaga y’abakitabiriye yanyuzwe n’ubutumwa bunyuranye bwahatangiwe yaba mu ndirimbo z’amakorali atandukanye nka Rubonobono, Rangurura, Ibyiringiro,Sayuni, Asmos ,Ababyeyi ba Muhima,Ebenezer, Impanda ,Korari Hoziyana, Jehovah Jireh ya ULK ndetse na Siloamu zose zikaba zaranyuze bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane,


Korali Beurah ya ADEPR Gatenga yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye igiterane cya Pentecote kuri Stade ya Nyamirambo

Korali Beurah ya ADEPR Gatenga itari yatangajwe yaserutse mu myambaro myiza ,mu majwi meza no mu ndirimbo "Icyo turisha abandi " itungura imbaga y’abakristo bari bateraniye kuri Stade ya Nyamirambo bose barahaguruka bifatikanya nayo irinda iva kuri Stage abantu bakinyotewe n’uburyohe bw’uruvangitirane rw’amajwi meza n’amagambo meza agize indirimbo yabo .

Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR, Rev Karuranga Ephrem wigishije ijambo ry’Imana muri iki giterane , yagarutse cyane ku guhishurirwa umugambi w’Imana.

REBA UKO KORALI BEURAH YARIRIMBYE MU GITERANE CYA PENTECOTE 2019 KURI STADE I NYAMIRAMBO :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO