Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu gitaramo ‘Ibasha gukora’ Prosper Nkomezi yageze ku rubyiniro abonye imbaga y’abaje kumushyigikira asuka amarira-AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Nta gushidikanya umuramyi Prosper Nkomezi yakoze amateka i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2019. Yahamirije imbaga y’abitabiriye igitaramo cye yise ‘Ibasha Gukora’ ko afite impano idasanzwe.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019, abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bari mu bihe byiza ku buryo uwavuga ko bari mu mwuka ataba agiye kure y’ibyaberaga muri ihema rinini riri kuri Serena Hotel.

Uyu musore w’imyaka 24 umaze imyaka mike yinjiye mu muziki, yagaragarijwe ugushyigikirwa n’urukundo bidasanzwe dore ko nta wigeze wicara kuva uyu muhanzi yagera kuri stage kugeza asoje.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice (17h30) nibwo uyu musore yageze ku rubyiniro yakirwa n’amashyi y’urufaya ndetse n’impundu aho buri wese yageragezaga guhagarara neza ku buryo amureba amwitegeye.

Prosper Nkomezi akigera ku rubyiniriro yakubise amaso imbaga y’abaje kumushyigikira amarangamutima aramufata, yicara ku ntebe asyira umutwe hagati y’amaguru asuka amarira y’ibyishimo nyuma y’igihe kigera ku munota arahaguruka atangira kuririmba.

Uko yasozaga indirimbo ajya ku yindi niko ibintu byarushagaho kuryoha, aho buri wese yagendaga yinjira mu mwuka wo kuramya bya nyabyo.

Prosper Nkomezi wanyuzagamo agakomoza ku bikomeye Imana yagiye imukorera, akigera ku ndirimbo ye yitiriye iki gitaramo yitwa ‘Ibasha Gukora’ yongeye gufatwa n’amarangamutima kwifata biranga asuka amarira yitabaza umwe mu baririmbyi bamufashaga akomereza aho yari agejeje nyuma y’igihe gito yongera gufata indangururamajwi arakomeza.

Ubwo igitaramo cyari cyegereje kugera ku musozo bamwe mu bafite amazina akomeye beretse Prosper ko yabakoze ku mutima, bamwaturiraho amagambo y’umugisha, ndetse banamuha impoano zitandukanye zo kumufasha kwagura umuziki we.

Prosper Nkomezi yasutse amarira y’ibyishimo

Wari umunsi w’amateka ku buzima bwa Nkomezi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO