Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu gitaramo gikomeye ,Korali Saint Paul ya EAR Butare igiye kumurika umuzingo w’indirimbo bise ngo "Komera irahari"

Ubwanditsi , 5 months ago

Korali Saint Paul, ibarizwa mu itorero Angilikani, diyosezi ya Butare igiye gushyira ahagaragara umuzingo w’amajwi n’amashusho bise “DUKOMERE IRAHARI”. Ni mu gitaramo cyahawe umutwe ugira uti, “KOMERA IRAHARI Live Concert” giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 28/10/2018, kuri EAR Diyosezi ya Butare guhera saa saba (13h00) Kugeza saa kumi n’ebyiri (18h00).

Korali Saint Paul ni umwe mu mitwe y’ abaririmbyi ifite amateka mu murimo w’Imana. Ibarizwa mu Itorero Angilikani mu Rwanda, Dioseze ya Butare. Iyi korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo ahasaga mu 1975, itangirana n’abantu 8 bagiye bisuganya bakaza kuba benshi uko iminsi yagendaga yicuma.

Mu itangiriro, abaririmbyi ba korali Saint Paul bari biganjemo ibyiciro bitandukanye by’Abakristo basengera kuri katedarari Paul Wera (Saint Paul) biganjemo Abasirikare, Abanyeshuri babarizwaga muri kaminuza zitandukanye, zirimo kaminuza y’abaporotestanti izwi nka PIASS ndetse na kaminuza y’u Rwanda (UR).

Iyi korali yatangiye ari ikinege ari iya katedarali nta zina igira, ariko nyuma imaze kwiyubaka Umuyobozi wa Diyoseze nibwo yaje kuyita izina, niko kwitwa “Chorale St Paul”. Iyi korali yagiye ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo ndetse n’indi mirimo itandukanye haba mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Iyi korali imaze kunyuramo abasaga 100 mu gihe cy’imyaka igera kuri 43 imaze ishinzwe. Ni igihe imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, umurimo wari ugamije kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bubazana kuri Yesu Kristo. “Turi mu rugendo”, akaba ariwo muzingo wa mbere w’amajwi washyizwe ahagaragara n’iyi korali mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, korali Sainnt Paul yatakaje benshi mu bayiririmbagamo bazizwa uko baremwe, bamwe barahunga, abandi bahindura amatorero. Nyuma ya Jenoside, iyi korali yaje kongera kwisuganye, itangirana n’abagera ku 8 biganjemo urubyiruko n’abandi bakristo bari barasigaye.


Korali Saint Paul, ibarizwa mu itorero Angilikani, diyosezi ya Butare mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cyo kurika Album DVD

Ni ibihe bitari byoroshye mu murimo w’ivugabutumwa. Nubwo bitari byoroshye ariko korali yakomeje kwiyubaka, hazamo abanyeshuri bigaga muri kaminuza y’abaporotesitanti ndetse na kaminuza y’u Rwanda, basoza amasomo bakagenda ariko bagakomeza gutera inkunga umurimo w’Imana muri iyi korali, kugeza aho korali yaje gusigaramo abantu 4 gusa, ikintu cyatumye iyi korali isa nisubiye inyuma..

Kugeza ubu korali Saint Paul igizwe n’abasaga 37, Harimo urubyiruko, abubatse ingo n’abasheshe akanguhe. Kuri ubu korali Saint Paul ishingiye ku kugira ibihe byo gusenga cyane, kubwiriza ubutumwa bwiza, gufashanya mu bikorwa by’urukundo byiganjemo gusura abarwayi kwa muganga, kubakira abapfakazi,gufasha abakene, gushyigikira ubukwe, kurema urugo rw’umuririmyi washyingiwe n’ibindi. Ibi byatumye iyi korali iba umuryango kubwo gukorera ibikorwa byinshi hamwe kugeza aho barenga kuba korali baba abavandimwe n’Inshuti.

Ivugabutumwa rirakomeje muri korali Saint Paul hagendewe ku ijambo riri mu Abaroma 1:16, ahagira ahati,” Ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa.” Akaba ari muri urwo rwego korali Saint Paul igiye gushyira ahagaragara umuzingo w’amajwi n’amashusho bise” KOMERA IRAHARI”.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

“DUKOMERE IRAHARI” ni umuzingo wiganjeho indirimbo zihumuriza umutima harimo iyitwa Gusenga, Yesu uri Umwami w’amahoro, Tegereza Uwiteka, Urakomeye n’izindi. Zikazamurikirwa mu gitaramo cyiswe “KOMERA IRAHARI Live Concert” giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 28/10/2018, kuri Cathedral Paroisse EAR Diyosezi ya Butare guhera saa saba (13h00) Kugeza saa kumi n’ebyiri (18h00).

Iki gitaramo cyatumiwemo abakozi b’Imana bayobowe na Bishop Nathan Gasatura, musenyeri wa Dioseze ya Butare, Umuvugabutumwa MURIRI Samson, Amakorali atandukanye ,Abahanzi barimo: Sam RWIBASIRA, Lilianne KABAGANZA.

By’umwihariko iki gitaramo cyatumiwe abaririmbyi banyuze muri iyi korali kugeza ubu benshi bari mu myanya ikomeye, yaba mu itorero n’ahandi barimo Bishop Jered Karimba wa Dioseze ya Shyogwe, Honorable Hanriette SEBERA ,Senateri UWIMANA Jeltrude n’umutware we Bwana Pascal, n’abandi.



Korali Saint Paul, ibarizwa mu itorero Angilikani, diyosezi ya Butare igiye gushyira ahagaragara umuzingo w’amajwi n’amashusho bise “DUKOMERE IRAHARI”.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO