Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu buhamya bwabo abatwaye imidali mu mikino Olympic barahamya ko Yesu ariwe nsinzi yabo


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 March 2018 saa 04:58'

Izina ry’Imana ryahawe icyubahiro mu mikino Olympic yigeze kubera mu mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Bresil. David Boudia w’imyaka 27 ndetse na Steele Johnson batsindiye umudali w’umuringa (médaille d’argent) mu mikino yo kwikaraga ukanoga(plongeon synchronisé,Syncronise Diving) imbere y’itangazamakuru bahamije gukomera kw’Imana,batura ko gutsinda kwabo bagukesha Yesu Kristo.

«Tuzi yuko gutsinda kwacu tugukesha Kristo», Boudia Johnson nibyo yatangarije itangazamakuru ry’isi nyuma yo gutsindira uyu mudali, ku ruhande rwe yatanze ubuhamya bw’ukuntu Imana yamukijije impanuka yagiriye muri iyi mikino yo koga muri buriya buryo bwo kubanza ugasimbukira mu birere hanyuma ukijugunya mu mazi bayita Syncronise Diving.

Yagize ati:”Iyo impanuka nk’iyi ikubayeho, impanuka ishobora no kuguhitana,ntuba uzi ikiza gukurikira(….) Ni Imana yonyine yanyijije kandi indema mo imbaraga zo kongera gukina iyi mikino.”

Mu buzima nyandiko (autobiographie) bwe buherutse gutangazwa, mu mvugo ye yagize ati: “Biruta izahabu y’igiciro:kureka imikino Olympic ukakira agakiza, hano yasubizaga byinshi mu kwakira Yesu kwe.”

Uyu mugabo w’imyaka 27 kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we byaramufashije cyane kuko byatumye areka bimwe mu bitekerezo bibi yari afite byo kwiyahura, ndeste kandi anareka imico mibi yo kunywa ibiyobyabwenge.

Ijambo ry’Imana muri Bibiliya riboneka mu gitabo cy’Abafilipi 4:6 rivuga riti: “Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima.”

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.