Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu bitaramo bya Overflow Africa Worship Conference higiwemo ibiteza imbere umurimo w’Imana

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Kuva kuva tariki ya 25 Kanama 2019 kugeza ku wa 27 Kanama 2019 ku itorero Christian life Assembly Nyarutarama mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cya ’Overflow Africa Worship Conference’ gitegurwa na Heavenly Melodies Africa cyahurije hamwe abaramyi bo mu Rwanda n’abo hanze yarwo banaganira ku cyateza imbere umurimo w’Imana.

Iki giterane ngarukamwaka gihuriza hamwe abaririmbyi, abaramyi, abacuranzi, abavugabutumwa n’abandi bafite uruhare mu murimo w’Imana cyatangijwe mu mwaka wa 2017.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu, abacyitabira bemeza ko hari aho cyagejeje umurimo w’Imana muri iyi myaka 3 kubera amasomo bakuramo.

Abitabiriye ’Overflow Africa Worship Conference’ y’uyu mwaka bahamirije IYOBOKAMANA ko bagize ibihe bidasanzwe mu minsi itatu byaranzwe no kuramya kuzuye, gusangira ibitekerezo ku cyarushaho kuzamura umurimo w’Imana, no guhugurana hagati y’abitabiriye ibi biterane.

Fabrice Nzeyimana uyobora Heavenly Melodies Africa yavuze ko Overflow worship Conference Africa yagenze neza ku buryo abantu bayitabiriye bungukiyemo byinshi binyuranye bizabafasha gukomeza kwagura umurimo w’Imana.

Yanavuze ko habayeho umwanya wo kuramya kuzuye ndetse hanaboneka umwanya uhagije wo gusangizanya ubumenyi mu by’Imana no guhugurana muri rusange.

Iki giterane cyitabiriwe n’abaramyi bakomeye baturutse mu bihugu binyuranye barimo, Pompi na Mag 44, Rebekah Dawn guturuka muri Kenya Price Love wo muri Uganda uhimbaza Imana acurangisha igikoresho Gakondo kitwa Harp.

Cyanitabiriwe kandi n’abaramyi ndetse n’abandi bakozi b’Imana batandukanye ba hano mu Rwanda. Ibiterane byatangiraga Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bigasozwa Saa tatu z’umugoroba aho kwinjira byari ubuntu.

Ibi bitaramo kandi byanamurikiwemo album bise ’Over Flow 19’ irimo abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda.

Fabrice Nzeyimana uyobora Heavenly Melodies Africa yavuze ko ’Overflow Africa Worship Conference 2019’ yagenze neza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO