Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

More Worship Ministries iteguye igitaramo yise More Worship Fellowship mu gutangiza ibikorwa by’umwaka mushya

Ubwanditsi , 4 months ago

Itsinda rya More Worship Ministries riyobowe n’umuhanzikazi Diana Kamugisha, rikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye bise "More Worship Fellowship" kizaba mu rwego rwo gushima Imana kubyo yabakoreye n’ibyo yabakoresheje mu mwaka ushize ndetse no kuyiragiza ibikorwa byose bateganya kuzakora muri uyu mwaka mushya wa 2019.

Iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru taliki ya 20 Mutarama 2019 saa munani z’amanywa, kikazabera kuri Hotel yitwa Champion Hotel ahasanzwe hari itorero rya Light hills church hafi ya Stade Amahoro.

Iki gitaramo kikaba kizitabirwa n’abaramyi batandukanye nka Diana Kamugisha, More worship Family, Willy Karuta, Butera Deborah, Mahirwe Adeline, Pastor Gashya ndetse n’abandi bavugabutumwa nka Pastor Nkuranga Ronald nawe wahoze ayobora kuramya noguhimbaza Imana.

Diana Kamugisha n’umwe mu bafite amazina akomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yabanje gusobanura kw’iyirekwa yagize kuva mu myaka ishize ashinze iri tsinda ndetse n’uburyo buhoraho abantu bajya baramya bakanahimbaza Imana ari nabyo byamuteye gutangiza icyo yise "More Worship" ni muri urwo rwego bateguye iki gitaramo.


Umuramyikazi Diana Kamugisha uhagarire itsinda More Worship Ministries

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM, Diana Kamugisha, yavuze ko mbere ya byose yuzuye ishimwe ku Mana yo ijyenda imushoboza mu muhamagaro yamuhaye wo kuyiririmbira ati:"Maze imyaka itari mike nkora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi hari bamwe twatangiriye rimwe batakibirimo, njyewe kuba ngishikamye ntabwo ari imbaraga zanjye ahubwo n’ubuntu bw’Imana kandi najye nayisinyiye ko ntazacogora kuyikorera mu buryo bwose izanshoboza".

Diana Kamugisha kandi, yakomeje avuga ko abahanzi bafite indirimbo nshyashya bakoze muri uku kwezi kwa mbere bazahabwa umwanya bakaziririmba. Yagize ati,"Turi gutegura ibintu byinshi kandi byiza, muri ibyo hari abahanzi bafite indirimbo basohoye muri uku kwezi, nabo twarabibutse kuko tuzabaha umwanya bakaririmba izo ndirimbo, ariko sibyo gusa kuko tuzaba tubafitiye n’umukozi w’Imana uzaduha ubuhamya mu byo yanyuzemo mu nzira y’umusaraba hamwe n’abahanzi batandukanye dore ko More Worship Ministries yiganjemo abaramyi".


Menya byinshi kuri iki gitaramo giteguwe

Iki gitaramo cyateguwe na More Worship kizaba gifite udushya twinshi nk’uko twakomeje uyu muhanzikazi Diana Kamugisha yakomeje abitangaza ati:"Mu gitaramo cyacu abantu bazaze biteze kubona ibintu byiza bitandukanye nka Drama Team izababyinira ndetse n’abanyarwenya batandukanye bazafasha abantu kunezerwa mu Mwami binyuze muri iyi mpano."

More Worship Ministries yatangiye kumugaragaro umwaka ushize hari Taliki ya 03 Kanama 2018 mu biroli bikomeye byabereye kuri Hotel la Diplomate, icyo gihe muri uyu muhango hanatangiwemo ibihembo kubaririmbyi n’amakorali babaye indashyikirwa mu murimo w’Imana ,mu bahawe iki gihembo kiswe "Thanks Award" harimo umuramyi Apotre Appolinaire Habonimana wo mu gihugu cy’abaturanyi cy’uburundi ,Umuramyi Richard Nic Ngendahayo uba muri leta zunze ubumwe z’Amerika,Umuramyi Aimee Uwimana,umuhanzikazi Rebecca Niyonsaba, Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe ho mu karere ka Rusizi na Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge.

By’umwihariko icyo gihe Diana Kamugisha nyiri kunyuzwamo iri yerekwa yatunguye abandi bantu nabo abaha iki gihembo barimo Pastor Miliam Mutijima,Madamu Bishop Rucibigango Ledo ,Madame Pastor David Ndaruhutse uziwi ho kuba yaratangije Eglise Vivante ndetse iki gihembo uyu muhanzikazi anagiha musaza we witwa Mpaka Vincent amuhembeye kuba ajya atera inkunga ibikorwa bye by’umuziki ndetse anashyikiriza iri shimwe umutware we Amos Kamugisha.



Bamwe mu mubagize More Worship Ministries


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 15 January 2019 , saa 09:40'

    Icyo yanditse :

    ameeeen be bless

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO